Minisiteri y’Ikoranabuganga no Guhanga Udushya (MINICT), yatangaje ko mu Rwanda hagiye gutangizwa ikigo gitanga amasomo ajyanye no gucunga umutekano w’amakuru y’ikoranabuhanga (Cyber Academy).
Ni ikigo MINICT itangaza ko kizatangira muri uyu mwaka wa 2025, aho kizaba gishinzwe gutanga amasomo gukarishya ubunyamuga bw’impuguke mu ikoranabuganga mu rwego rwo gufasha ibigo bitandukanye kubunga amakuru y’ikoranabuhanga hirindwa ko hari ibitero yagabwaho.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT Iradukunda Yves, yasabanuriye itangazamakuru ko icyo kigo kizaba kigenzurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya ibitero by’ikoranabuhanga (National Cyber Authority).
Yabwiye itangazamakuru ko icyo kigo kizaba gikorera muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ikoranabuhanga (CST), mu Karere ka Nyarugenge aho kirimo kubakwa.
Ahamya ko icyo kigo kizaba gishinzwe kuzamura ubumenyi mu bya tekiniki no gukarisha ubunyamwuga mu guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Ni ikigo gishinzwe kuzamura ubumenyi na tekiniki mu bijyanye n’ubushobozi bwo gucunga umutekano mu ikoranabuhanga, bazajya bafatanya n’abandi bafatanyabikorwa ku bijyanye no guhugura.”
Kizaba kiri ku rwego rw’Akarere u Rwanda ruherereyemo
Iradukunda yavuze ko icyo kigo Cyber Academy, kizaba gifite ubushobozi bwo kwigisha abantu kumenya kubungabunga umutekano w’amakuru ari mu ikoranabuhanga mu bigo bitandukanye ku buryo nta muntu muntu (hucker) ushobozi kuza kuyinjaramo bitemewe n’amategeko.
Yavuze ko mu bijyanye no kubunga umutekano w’amakuru kugira ngo umuntu yinjire mu makuru haba habayeho kudafunga uburyo bwo kubuza uwinjiramo bityo ko icyo kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kwigisha abantu kubungabunga ayo makuru.
Ati: “Abo bantu bashinzwe ibyo by’umutekano w’amakuru y’ikoranabuhanga, niba ari Banki, ni ukumenya ko abantu bashinzwe ayo makuru babona ubumenyi buhagije bwo gushyiraho amategeko.”
Yavuze ko abaziga muri icyo kigo bazaba bafite ubushobozi bwo kugenzura niba abakozi mu bigo bitandukanye bafite ubushobozi bwo kubika amakuru y’ikoranabuhanga no kumenya niba bafite ubwo bushobozi.
Yagize ati: “Ibyo baba bareba ni ibijyanye na politiki, ese mu kigo umuntu ufite uburenganzira ku makuru, kuri sisitemu aba ameze ate? Ese icyuma kibika amakuru y’ikoranabuhanga giteretse ahameze hate, si ahantu buri wese yinjiramo uko yiboneye. Umuntu ushobora kugacomeka kuri furashi agafataho amakuru ashaka, akayatwara.”
Iki ni ikigo cyigisha kinyamwuga
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Iradukunda yagaragaje ko icyo kigo atari ikigo kigisha amasomo asanzwe mu mashuri yisumbuye na kaminuza ahubwo kigisha abanyamwuga mu ikoranabuhanga nk’uko n’ahandi mu zindi nzego.
Yagize ati: “Ni ikigo kizajya gitanga ubumenyi bw’igihe gito, kizajya gitanga impamyabumenyi y’ubunyamwuga (CCNA) Cisco Cirtified Network Administrator.”
Yavuze ko cyagenewe by’umwihariko abarangije ibijyanye n’ikoranabuhanga mu yisumbuye n’abarangije amashuri makuru na kaminuza mu bijyane n’ikoranabuhanga.