Icyahungabanya umutekano w’Abaturarwanda ntitwakihanganira-Perezida Kagame
Amakuru

Icyahungabanya umutekano w’Abaturarwanda ntitwakihanganira-Perezida Kagame

ZIGAMA THEONESTE

December 31, 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose rukubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Washington yo kugarura amahoro n’umutekano mu Karere rwasinyanye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ikizahungabanya umutekano w’Abaturarwanda n’abaturanyi babo kitazihanganirwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa 31 Ukuboza 2025, mu ijambo risoza umwaka yagejeje ku Banyarwanda, aho yashimiye  Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar bafatanyije n’inzego z’Afurika kugira ngo iyo ntera y’ayo masezerano igerweho.

Umukuru w’Igihugu yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano hagamijwe kugarura amahoro mu Karere.

Ati: “Icyahungabanya umutekano n’amahoro by’Abaturarwanda ntabwo tuzakihanganira.”

Yunzemo ati: “Ubugome bw’abahezanguni bushyigikiwe na Leta hariya, buteye inkeke.”

Yavuze ko Abanyarwanda ahazaza habo bakwiye hashoboka kandi bagomba kuguma mu nzira zikwiye zibateza imbere.

Ati: “Mu gihe twishimira gusoza umwaka, ndasaba buri wese kwitwararika, twita ku mutekano wacu n’uw’abadukikije.”

Ni amasezerano yo gushyigikira amahoro n’ubukungu hagati y’u Rwanda na RDC, yasinywe tariki ya 4 Ukuboza 2025, mu isinywa ryayo Perezida Kagame yari yicaranye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demikarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, umukono bashyizeho ukaba warishimiwe n’abitabiriye ndetse na miliyoni z’abantu babakurikiye ku miyoboro y’itangazamakuru inyuranye.

Icyo gihe na bwo mu ijambo Perezida Kagame yavuze yabanje gushimira Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma ba Afurika bitabiriye iki gikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano, uwari ahagarariye Leta ya Qatar, by’umwihariko Perezida Trump na Guverinoma ye batumye ibi byose bishoboka.

Yavuze ko mu myaka irenga 30 ishize habayeho gahunda z’ubuhuza zitagira ingano ariko ngo nta n’imwe yageze ku ntsinzi yo gukemura ibibazo bihari, akavuga ko iya Perezida Trump yo yihariye.

Ati: “Perezida Trump yashyizeho uburyo bushya kandi butanga umusaruro bwahanze amahirwe. Uburyo bwe kandi butangwa nta kubogama. Aratuyobora ku hazaza si ku hahise, ashimangira ko umwe mu musaruro w’amahoro ari uburumbuke n’ishoramari harimo n’irivuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Yaboneyeho gushima by’umwihariko Umunyamabanga wa USA ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Marco Antonio Rubio, n’Umujyanama wihariye wa Trump kuri Afurika Massad Boulos, bagize uruhare ntagereranywa muri urwo rugendo.

Ati: “Ntitwari kuba turi hano uyu munsi iyo hataza kubaho umuhate wabo, kandi nk’umusaruro, dufite inzira igaragara kandi ishoboka ituganisha imbere kurusha izindi zose twagize. Aya masezerano atanga buri kimwe cyose gikenewe mu gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke. Aya masezerano nadakunda, ibintu ntibigende nk’uko bikwiye kuba bigenda, ibyo ntibizaba ari inshingano za Perezida Donald Trump ahubwo zizaba ziri kuri twe.”

Yavuze ko ari ah’u Rwanda na RDC gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye mu guhuriza hamwe imbaraga no kugarura amahoro nubwo mu rugendo batangiye hazabamo byinshi by’urucantege.

Kuri uyu munsi wo gusoza umwaka wa 2025, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yavuze ko we n’umuryango we bifurije Abanyarwanda kuzagira umwaka mushya  muhire wa 2026 w’ibyishimo n’uburumbuke.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA