Icyayi cyinjiriza Akarere ka Nyabihu miliyoni zirenga 300 Frw buri kwezi 
Ubukungu

Icyayi cyinjiriza Akarere ka Nyabihu miliyoni zirenga 300 Frw buri kwezi 

KAMALIZA AGNES

December 20, 2024

Abahinga  icyayi mu Karere ka Nyabihu bagaragaza uwo mwuga wabahinduruye ubuzima kuko wabakuye mu bukene n’imiryango yabo, bituma abana  biga barangiza amashuri ndetse babona n’imirimo.

Bivugwa ko miliyoni zisaga 300 z’amafaranga y’u Rwanda zishorwa mu guhindura ubuzima bw’abaturage b’ako Karere buri kwezi by’umwihariko abahinzi n’abasoroma icyayi.

Ubuyobozi b’Uruganda rwa Rubaya-Nyabihu Tea Company buhanya ko ayo mafaranga asohorwa  n’uruganda agakwirakwizwa mu baturage bakora mu cyayi no kubaka ibikorwa remezo mu Karere.

Aba bahinzi bakorana n’urwo ruganda rweguriwe Ikigo cy’ubucuruzi Rwanda Mountain Tea/RMT, bavuga ko umusaruzi w’icyayi yinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100,000- 300,000 ariko ashobora no kurenga bitewe n’ingano y’ibiro yasaruye.

Ku wa 19 Ukuboza 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Ngarukamwaka w’Umuhinzi w’Icyayi, abahinzi b’icyayi bemeje ko ubuzima bwabo bwahinduwe n’ubwo buhinzi.

Uwo munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Ubwiza n’ubwinshi bw’umusaruro w’icyayi isoko y’imibereho myiza y’umuhinzi n’iterambere rirambye ry’ubukungu bw’igihugu.”

Rwajekare Bernard, umusaza w’imyaka 64, avuga ko amaze imyaka irenga icumi akora mu cyayi bikaba byaratumye yishyurira abana be ishuri barangiza ayisumbuye akaba ateganya no kubishyurira kaminuza.

Yagize ati: “Amafaranga narihiye abana banjye amashuri nayakuye mu cyayi, niyubakiye inzu no mu minsi ishize bampaye inka kandi ubu sinatinya gufata inguzanyo mu kigo cy’imari kuko mba nizeye ko nzayishyura.”

Nyiramuhanda Venancie na we yishyuriye abana amashuri bariga bararangiza babona imirimo ndetse aranabashyingira abikesheje guhinga icyayi.

Avuga ko amafaranga yakuyemo yatumye yorora amatungo magufi akaba atunze inka n’ihene ebyiri akaba atanga umusanzu mu guhangana n’imirire mibi aha abana amata.

Ati: “Noroye inka kubera guhinga icyayi kandi abana bahuye n’ibibazo by’igwingira mbaha amata.”

Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya- Nyabihu kuva rwegurirwa RMT mu 2006,  rugaragaza ko rwongereye umusaruro w’icyayi cyumye rwatunganyaga ukava kuri toni 900 ku mwaka ukagera kuri toni 3000.

Urwo ruganda  rwafashije  guhashya ubushomeri aho rutanga imirimo ku barenga 4,500 buri kwezi barukoramo no hanze yarwo kandi 57%  muri bo ari igitsinagore.

Umuyobozi w’uru ruganda, Nahayo Philippe avuga ko bagira uruhare mu kubaka ubukungu bw’Akarere ka Nyabihu kuko bakinjiriza miliyoni zirenga 300 z’amafaranga y’u Rwanda   babinyujije mu guteza imbere ubuzima bw’umuturage.

Yagize ati: “Dufatanya n’Igihugu guteza imbere imibereho myiza y’umuturage kuko iyo wumvise imibare yabo duha akazi n’amafaranga twinjiriza akarere byose bigira uruhare mu gushyigikira iterambere ry’igihugu.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere Habanabakize  Jean Claude, asaba abaturage kongera imbaraga mu buhinzi bw’icyayi, umusaruro ukiyongera kuko ari byo bizaba imbarutso y’iterambere rirambye.

Yagize ati: “Buri wese arasabwa gukora imiromo ashinzwe kuko imbaraga zikomeza gushyirwamo ni zo zizatugeza ku iterambere kandi bikaduhindurira n’imibereho.”

Yabasabye gukomeza ubufatanye bakongera ubwiza n’ubwinshi bw’icyayi kuko ari byo bizabageza ku ntego y’iterambere rirambye.

Ikigo Rwanda Mountain Tea/RMT kigaragaza ko ubwinshi n’ubwiza bw’icyayi ari bwo buzubaka ubukungu bw’igihugu bukinjiriza amadolari.

Ni mu gihe cyanatanze ibikoresho ku nganda z’icyayi  icyenda ziri mu Turere  dutandukanye tw’igihugu harimo n’uru rwa Rubaya, Gitare, Gisakura, Kitabi, n’ahandi bifite agaciro ka miliyoni 220 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo amatungo magufi arimo inka 42 n’ihene 188.

Hatanzwe telefone zigezweho 107, amagare 8, ubwisungane mu kwivuza, ibiryamirwa n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Muri uyu mwaka RMT yagurishije toni z’icyayi ibihumbi 40 zinjije  akabakaba miliyari 150 z’amafaranga y’u Rwanda hakaba hari intego ko umwaka utaha hazagurishwa toni zirenga ibihumbi 44.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA