Icyerekezo 2050 ntikikiri inzozi u Rwanda ruzaba ruteye imbere
Ubukungu

Icyerekezo 2050 ntikikiri inzozi u Rwanda ruzaba ruteye imbere

KAYITARE JEAN PAUL

December 20, 2025

Mu cyerekezo 2050, u Rwanda rufite intego yo kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye mu 2035 no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane mu 2050.

Ibi bisobanuye ko mu 2035 umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu ubariwe ku muturage uzaba urenze Amadolari y’Amerika 4 036; naho mu gihe mu 2050 umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu ubariwe ku muturage uzaba urenze Amadolari y’Amerika 12 476.

Mu nama y’Umushyikirano yabaye mu Ukuboza 2015, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda atari igihugu gishimishwa n’ibintu uko biri, kandi ko Abanyarwanda atari abantu bashimishwa gusa n’aho bageze.

Icyo gihe yagize ati: “Icyerekezo 2020 cyari icyo gukora ibyari bikenewe kugira ngo dushobore kubaho, kandi twisubize agaciro.

Ariko Icyerekezo 2050 kigomba kuba icyo kwihitiramo ejo hazaza, kuko ubu tubishoboye kandi ni byo dukwiye.”

Yakomeje agira ati: “Ibi rero, niba twumva ko ari byo, turi hamwe. Ariko ibyo bivuze ko atari umuntu umwe wenyine; ahubwo ni twese, dufatanyije”.

Abanyarwanda bazi neza ko kugera ku ntego z’Icyerekezo 2050 bitoroshye ariko bishoboka. Ibi bizasaba imbaraga zidasanzwe no gufata ibyemezo bikomeye.

Bamwe mu rubyiruko rwabyumvise vuba rwafashe ibyemezo bikomeye, ruratinyuka rutangira kwikorera. Rwaretse akazi ka Leta ruhitamo iyi nzira yo kugana mu cyerekezo 2050.

Kuri ubu, urwo rubyiruko rutanga akazi ku magana y’urubyiruko bagenzi babo kandi rucuruza ku isoko mpuzamahanga ibikorwa n’inganda zabo.

Mukasahaha Diane afite uruganda rukora imyenda kandi akayigurisha i Burayi, yatangiranye abakozi babiri ubu akoresha abakozi 400 mu ruganda rwe ruri mu cyanya cy’inganda i Masoro.

Ni ubuhamya yagarutseho ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza mu Nama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi, mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Kubaka umusingi uhamye w’Igihugu cyacu’.

Agira ati: “Natangiranye n’abakozi babiri dukoresha imashini ya nyonganyonga. Ubu mfite abakozi 250 bafite amasezerano, mbishyurira ubwiteganyirize n’ibijyanye n’ubuvuzi. Abandi bakozi 150 bakora nka nyakabyizi.”

Mukasahaha avuga ko uruganda rwe rukora imyenda 10 000 ku munsi, afite icyekerezo ko mu myaka 5 azaba akora ibitambaro bya kotoni (Coton).

Yafashe icyemezo cyo kwikorera nyuma y’uko imishinga nterankunga yari ihagaze. Yize ubuforomo mu Karere ka Karongi ahitwa i Kirinda, amashuri ayakomereza muri KHI (Kigali Health Institute) mu bijyanye n’ubuzima rusange.

Jean Claude Uwizeyemungu na we ufite uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi mu cyanya cy’inganda mu Karere ka Bugesera, avuga ko yatangiye kwikorera mu 2009 ubwo yari afite imyaka 29.

Mu buhamya bwe avuga ko yatanze akazi ku bakozi 350, abagera kuri 90% ni urubyiruko, agakorana n’abahinzi barenga 27 000. Avuga ko ku munsi uruganda rwe rukora toni 500 za Kawunga.

Kugira ngo abigereho byamusabye kwiyemeza, bituma areka akazi ka Leta yakoraga ahitamo kwikorera. Ashima amahirwe igihugu giha urubyiruko ndetse n’ibikorwa remezo byubatswe kugira ngo bifashe abikorera ariko n’Abanyarwanda muri rusange.

Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yavuze ko icyerekezo 2050 kitahindutse ahubwo ko igikenewe ari ugukora cyane.

Agaragaza ko ikibuga cy’indege cya Bugesera ari kimwe mu bizatuma ubukungu bw’igihugu burushaho kuzamuka.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi, Alice Uwase yagaragaje ko mu kubaka umusingi w’Igihugu, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, rubigiramo uruhare rukomeye.

Agaragaza ko amabuye y’agaciro mu Rwanda yahozeho kandi ko ubucukuzi bwayo bwatangiye gukorwa guhera mu 1927.

Mu Rwanda, abantu ibihumbi 92 bakora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Uwase akomeza avuga ko u Rwanda rufite amabuye akenewe cyane ku Isi harimo Coltan, Gasegereti, Wolfram, Lithium, Beryl n’ayandi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Hon. Yves Iradukunda yavuze ko mu bikorwa byose, ikoranabuhanga ritasigaye.

Uyu munsi 70% bya serivisi ziri ku rubuga Irembo zishobora kuboneka mu gihe kitarenze isaha, bikaba byaragabanyije ugusiragira na ruswa.

Icyerekezo 2050 cyasabwe n’Inama ya 13 y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye mu 2015.

Guhera icyo gihe, habayeho ibikorwa byinshi byo kungurana ibitekerezo n’abafatanyabikorwa n’uruhare rw’abaturage ku byo Abanyarwanda bifuza kugeraho mu 2050.

Itegurwa ry’Icyerekezo 2050 ryashingiye kuri gahunda n’ingamba z’iterambere ziteganyijwe ku rwego rw’Isi n’urw’Akarere u Rwanda ruherereyemo, hagamijwe guhuza intego n’ibipimo bikubiye muri izo gahunda.

Muri izo gahunda harimo Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs), Icyerekezo 2063 cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Icyerekezo 2050 cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, n’Amasezerano y’i Parisi ku byerekeye imihindagurikire y’ikirere, n’izindi.

Inama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi yayobowe na Chairman Paul Kagame

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA