Icyo Cyusa yibanzeho ahitamo abahanzi bazamufasha  mu gitaramo
Imyidagaduro

Icyo Cyusa yibanzeho ahitamo abahanzi bazamufasha  mu gitaramo

MUTETERAZINA SHIFAH

May 2, 2024

Umuhanzi uri mu bakunzwe bakora injyana gakondo Cyusa Ibrahim, yahishuye icyo ashingiraho atumira abahanzi bazamufasha gususurutsa abazitabira igitaramo ateganya gukora yise Migabo Live Concert.

Uyu muhanzi ukomeje imyiteguro kugira ngo abazamwitabira bazarusheho kwizihirwa, yavuze ko injyana gakondo idakwiye kuba iy’abakuze gusa, cyane ko ari yo mpamvu arimo kwibanda ku bakiri bato bakora iyo njyana.

Imvaho Nshya imubajije niba abahanzi b’iyo njyana bakuze bahejwe, yavuze ko ibyifuzo bye bitakunze ariko bitavuze ko abakuze bahejwe muri icyo gitaramo.

Yagize ati: “Ntabwo naheje abakuze mu gitaramo cyanjye, ahubwo ni uko nifuje gutaramana na Ruti n’Inganzo Ngari, kandi bose tukaba duhuriye ku kuba twese turi urungano, ibyifuzo byanjye ntabwo byagezweho kuko nifuzaga gutumira Muyango ariko kubera impamvu z’uburwayi ntabwo yabashije kuboneka, na Mariya Yohana yagize impamvu zituma ajya Canada ntibyamukundira.”

Akomeza agira ati: “Izo mbogamizi zose nizo zatumye ntabatumira, ariko nashakaga ko abato bakora gakondo bahura n’abakuru ubundi tugatarama, ariko ubwo habonetse abato gusa nabyo nibyiza, n’umwanya wo kanabereka ko gakondo iri mu biganza byiza, ko twatoye umugendo wabo, bakamenya ko gakondo atari iy’abakuru gusa, ahubwo ko hari abato bayisigaranye.”

Uyu muhanzi avuga ko hari umukoro ukomeye abakiri bato bakwiye kwigira ku bakoze iyi njyana babanjirije kuko bashyigikiranaga.

Ati: “Icya mbere tugomba kubigiraho ni urukundo, kuko barashyigikiranaga, natwe rero tugomba gushyigikirana, ikindi ni ugukora indirimbo zirimo ubuvanganzo, atari ukuvuga ko tugomba gukora indirimbo zicayuye ngo ni uko turi ab’ubu. Kuba wakoresha Ikinyarwanda cyiza birakwiriye, tugomba kubareberaho bakadusigira ibyiza, kuko bakoze neza, iyo baba barakoze nabi ntitwari kubagenderaho ngo dukore gakondo natwe.”

Agaruka kubazamufasha, Cyusa yavuze ko kugeza ubu azafatanya na Ruti Joel ndetse n’Itorero inganzo Ngari, kandi adateganya gukoresha abahanzi benshi, kuko yifuza ko abazitabira bazaryoherwa na bo bahanzi, ku buryo buri wese azafata iminota ihagije kandi ntibarambirane.

Biteganyijwe ko igitaramo Migabo Live Concert kizaba tariki 8 Kamena 2024 muri Camp Kigali, aho guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba imiryango izaba ifunguye.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA