Abanyeshuri bo mu Rwanda batangiye kubyaza umusaruro amahirwe y’imyanya 20 ya buruse Leta ya Hongiriya yabemereye muri gahunda yiswe ‘Stipendium Hungaricum Scholarship Program’, aho bahabwa amahirwe yo kwiga muri kaminuza zitandukanye zo muri icyo gihugu guhera ku cyiciro cya mbere cya kaminuza kugeza ku bashaka impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD).
Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, Ambasaderi w’u Rwanda muri Hongiriya Margueritte Françoise Nyagahura yakiriye abanyeshuri 14 boherejwe na Leta mu kwezi kwa Nzeri 2026, aho yabasabye gukora cyane, kudatezuka ku ntego no kuba ba ambasaderi beza b’u Rwanda muri Kaminuza boherejwemo.
Abo banyeshuri barimo abatangiye kwiga amasomo ajyanye n’iby’indege, ibijyanye n’ingufu za Nikeleyeri, ikoranabuhanga n’andi masomo atandukanye agezweho mu ruhando mpuzamahanga. Ambasaderi Nyagahura yabasabye kandi kwitegura gukoresha ubumenyi n’ubuhanga bakomeje kunguka batanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda.
Yatangiye ababaza ati: “Ni iki Igihugu cyacu kitwitezeho? Ni izihe nshingano zanyu nk’Abanyarwanda mwaje mu mahanga muje guhaha ubumenyi?”
Yakomeje avuga ko kugira ngo u Rwanda rutere imbere rukeneye abakozi b’abahanga mu nzego zitandukanye uhereye mu bijyanye n’indege no gutwara abantu n’ibintu mu kirere, mu birebana no guteza imbere ingufu za Nikeleyeri ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho rishyigikira imishinga yose y’iterambere mu nzego zitandukanye.
Yagize ati: “Urugero nk’uyu mwaka, dufite abanyeshuri baje kwiga gutwara indege, abaje kwiga gutunganya ingufu za Nikeleyeri n’izindi nzego zitandukanye zifite aho zihurira n’Ingamba z’iterambere u Rwanda rushyize imbere. Izo nzego zose zisaba Abanyarwanda b’abahanga. Inshingano zanyu ni uguhora mwiyibutsa ko mwahawe amahirwe akomeye yo kwiga hano. Nimusoza amasomo yanyu, u Rwanda ruzaba rubategereje ngo mukoreshe ubumenyi n’ubuhanga mwungutse mu nyungu z’Igihugu.”
Abo banyeshuri bakiriwe uko ari 14, bagize icyiciro cya gatandatu cy’abahawe buruse zo kwiga muri Hongiriya guhera mu mwaka wa 2021, bakaba barimo babiri bagiye gusoza Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0), barindwi bakomeje ay’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s) ndetse n’abaharanira gucyura Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD).
Ange Pamela Umwali, umwe muri abo banyeshuri watangiye kwiga amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu birebana na Siyansi yo gutwara indege kinyamwuga muri Kaminuza ya Nyíregyháza, yizeye ko azagarukana mu Rwanda ubumenyi n’ubunararibonye buzamufasha gutanga umusanzu ntagereranywa mu rwego rw’iby’indege.
Yagize ati: “Nizeye kuzagaruka mu Rwanda mfite ubumenyi, ubuhanga n’ubunararibonye bikenewe ngo nzatange umusanzu ukomeye mu rwego rw’indege mu Gihugu cyacu.”
Umwali avuga ko yabanje gukora muri RwandAir imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri Hongiriya, akaba anafite icyizere cyo kuzarushaho gutera umwete abakobwa bakiri bato wo gukurikirana amasomo mu by’indege.
Yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri ndashaka kwereka abakobwa bakiri bato ko kuba umupilote ari inzozi bageraho. Ninunguka ubumenyi n’ubushobozi bukenewe, nizeye ko nzafasha mu kongera umubare w’abakobwa mu rwego rw’iby’indege, by’umwihariko abapilotekazi.”
Gilbert Rukundo, witeguye gutahana PhD ayikuye muri Kaminuza yitiriwe John von Neumann kandi akaba, yizeye kuzana mu Rwanda ubumenyi bwisumbuye mu rwego rw’iby’indege.
Uyu musore ufite ubunararibonye bw’imyaka icyenda yamaze akora muri RwandAir, ahamya ko ubumenyi azakura muri Hongiriya buzamufasha kurushaho kunoza ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda no kurufasha kugera ku cyerekezo cyo kuba igicumbi cy’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika.
Yagize ati: “Ndashaka guhindura ubumenyi nzungukira muri Hongiriya nkabukuramo ibisubizo bifatika bishyigikira RwandAir, no kunoza imikorere iganisha ku gushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cy’Akarerere mu by’indenge.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri makuru na Kaminuza (HEC) igaragaza ko u Rwanda rukoresha hafi miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda mu kohereza abanyeshuri kwiga mu mahanga, mu nzego z’ingenzi zirimo ubuvuzi, ingufu za Nikeleyeri, iby’indege, iby’isanzure, ubuhinzi ndetse n’ikoranabuhanga.




