Icyumweru cy’irangamimerere gikemura byinshi ku mwirondoro w’umuntu
Imibereho

Icyumweru cy’irangamimerere gikemura byinshi ku mwirondoro w’umuntu

NYIRANEZA JUDITH

August 10, 2025

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025, haratangira icyumweru cyahariwe irangamimerere, aho ibibazo bijyanye na serivisi zaryo, zifasha kuba ku gihe ku bijyanye n’irangamimerere.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ishishikariza abaturarwanda kwitegura, bakagana inzego bireba kugira ngo, amakuru yabo abe yuzuye kandi ajyanye n’igihe, cyane cyane muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje mu nzego zitandukanye z’ubuzima bwa buri munsi.

Icyumweru cy’irangamimerere kizatangira tariki 11-15 Kanama 2025 kugira ngo abantu bagenzure amakuru ababaruyeho (e-ndangamuntu); bafatirane serivise z’irangamimerere bacikanwe, harimo kwandikisha abavutse, kwandukuza abapfuye, gusezerana mu mategeko, ubutane no kugira umwana utabyaye uwawe bijyanye n’amategeko agenga irangamimerere.

Ibi bikorwa hagamijwe ko amakuru ku mibereho y’abaturage iba ari yo ya nyayo, ni umwanya wo gutanga amakuru y’abaturage anononsoye neza kandi hagatangwa ibyangombwa byemewe, kuko bifasha mu igenamigambi ry’Igihugu, hagategurwa ibifitiye akamaro kanini abaturage nka serivisi rusange zirimo uburezi, ubukungu, ubuvuzi n’izindi.

Gahunda yo kwandika abana bakivuka mu bitabo by’irangamimerere no kwandukuza abapfiriye kwa muganga mu gihe banditswe mu bitabo by’irangamimerere, ni igisubizo ku baturage kuko bahabwa izo serivisi ku gihe.

Igishya kandi ni uko ku ya 7 Kanama 2025, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), cyatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kwiyandikisha muri gahunda y’Indangamuntu koranabuhanaga, yagenewe Abanyarwanda, Abanyamahanga baba mu Rwanda n’impunzi.

Indangamuntu koranabuhanga izaba ikozwe muri sisitemu ihurizwamo amakuru ajyanye n’ibiranga umuntu, ikaba ububiko bwizewe bubarizwamo amakuru y’abantu bose batuye cyangwa baba mu Rwanda harimo: Abanyarwanda, Abanyamahanga batuye mu Rwanda, Impunzi, abasaba ubuhungiro, abana batoraguwe, Abanyamahanga baba mu Rwanda mu gihe gito (iyo bakeneye serivisi), Abimukira, Abadafite Ubwenegihugu baba mu Rwanda. Indangamuntu koranabuhanga ikazahabwa abantu bose kuva bakivuka n’abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda.

Ibi bizafasha mu gutanga no guhabwa serivisi zihuta kuko amakuru bwite y’umuntu azaba yahurijwe ahantu hamwe, kuyageraho bitakigoranye. Ikindi bizafasha nyir`ubwite kwemeza amakuru ye bwite atiriwe yerekana ibindi byangombwa cyangwa izindi nyandiko zemeza amakuru ye bwite, bikazafasha gusabira serivisi aho yaba ari hose, igihe icyo ari cyo cyose, ibyo bizatuma ikiguzi yatangaga (nk’amafaranga y’urugendo, ayo gufotoza impapuro) ajya gushaka serivisi hirya no hino agabanyuka.

Nyuma yo kubarura abaturage hazakurikiraho gahunda yo kubafotora, bikaba biteganyijwe kuzatangira mu kwezi kwa Nzeri 2025.

U Rwanda ruzifatanya n’ibihugu bya Afurika mu kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere.

Indangamuntu koranabuhanga izafasha kuba ibiranga umuntu byose byoroshye kuboneka

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA