Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 22 Gicurasi 1994, Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe cyakuwe mu maboko y’abicanyi, iyo tariki ikaba ari imwe mu matariki akomeye mu guhagarika Jenoside. Mu bindi bice by’Igihugu twari tutarabohorwa n’Inkotanyi, ahari hasigaye Abatutsi bakihishahishe, Leta y’abicanyi yari ikomeje kubica.
Ifatwa ry’ikibuga cy’indege cya Kanombe n’ikigo cya gisirikare cya Kanombe intambwe ikomeye mu gutsinda abicanyi bakoraga Jenoside.
Tariki ya 21/5/1994, radiyo RTLM yavuze ko Jenerali Dallaire agomba kwicwa, ndetse abasirikare ba Leta y’Abatabazi barashe ku cyicaro cya MINUAR, ariko amahanga arabyamagana bituma badakomeza iyo gahunda.
Tariki ya 22/5/1994, ikibuga cy’indege cya Kanombe cyarafashwe, Inkotanyi zigikura mu maboko y’abicanyi. Icyo gikorwa gikomeye cyabaye kuri iyi tariki ya 22/5/1994 kikaba ari kimwe mu bikorwa bikomeye mu kurwanya Leta yakoraga Jenoside byagezweho na FPR Inkotanyi kuva yatangiza urugamba rwo guhagarika Jenoside tariki ya 8 mata 1994.
Uwo munsi, uwari perezida wa Leta yiyise iy’Abatabazi, Theodore Sindikubwabo, yandikiye uwari Perezida w’u Bufaransa Francois Mitterrand amubwira ko ingabo ze zahunze kubera ko zabuze amasasu, kandi ko agomba kumutabara vuba, anamuhamagara kuri telefoni amushimira inkunga yakomeje kumutera.
Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ku bitaro bya Kigeme, Nyamagabe
Ibitaro bya Kigeme bibarizwa mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka mu Kagari ka Kigeme. Ku itariki ya 07 Mata 1994 abicanyi batangiye kwica Abatutsi ahari muri Komini Mudasomwa ibyo bitaro bya Kigeme byatangiye kwakira inkomere umunani (8) z’abakozi bakoreraga EMUJECO muri Mudasomwa, hagenda haza n’izindi nkomere ziturutse ku Kitabi mu ruganda rw’icyayi rwaho.
Ku wa 13 Mata 1994, nabwo haje inkomere nyinshi ziturutse muri Komini Rukondo aho Abatutsi bari bahungiye kuri ADEPR Maheresho, bari batangiye kwicwa. Abakomeretse babaye benshi bituma ibitaro byitabaza abaganga bari muri konji ndetse n’abanyeshuri bigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Kigeme bigagamo ubuforomo bari barimo kwimenyereza umwuga (stage) kugira ngo babashe gufasha abari bakomeretse.
Muri iyo minsi n’ubwo abazaga bakomeretse bafashwaga ariko hari abamaraga gukira bakajyanwa rwihishwa bakicwa. Muri iyo minsi kandi hazaga imodoka nijoro igatwara Abatutsi babaga bahazanywe kuvurwa bakabeshya ko babajyanye i Murambi kubacungira umutekano babageza kuri bariyeri y’ahitwa Mwumba bakabica.
Ku wa 22 Gicurasi 1994, ku munsi wa Pentekoti, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, haje ibitero by’interahamwe biturutse muri Mudasomwa, muri santeri y’ubucuruzi ya Kigeme, Gatyazo n’ahandi bitwara Abatutsi bari bakiri bazima hamwe n’abarwaza ndetse na bamwe mu baganga b’Abatutsi bahakoraga babajyana kubicira hepfo y’ibitaro hafi y’ibikoni batekeramo.
Abasigaye bihishe mu mfuruka no munsi y’ibitanda cyane cyane mu byumba byihariye by’abarwayi (Chambres privées) kuko ho ibitero bitinjiyemo. Nyuma y’uko bicwa, haje uwari Perefe Bucyibaruta Laurent ari kumwe na Burugumesitiri Semakwavu na Capitaine Sebuhura Faustin, abarokotse icyo gitero babatwara mu modoka bajyanwa i Murambi ahari hariciwe Abatutsi benshi kandi mu bajyanyweyo harimo inkomere zidafite uzazivura ndetse nta n’ibyo kurya bari kubona.
Kugeza ubu abamenyekanye biciwe muri ibi bitaro kandi hakaba hari n’imyirondoro yabo bagera kuri 29, ariko umubare w’abahiciwe ni munini kuko inkomere zahazanwaga ntabwo imyirondoro yamenyekanye.
Abagize uruhare mu bwicanyi harimo:
Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi i Nyamirembe, aho bitaga CND, Kamonyi
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu, abicanyi baje guhimba umugambi wo kugira ngo babone abantu bari basigaye bataricwa, ni bwo bavuze ko hatanzwe ihumure ntakongera kwica abagore n’abakobwa ngo kuko nta bwoko bafite. Icyo gihe Abatutsi benshi biganjemo abagore n’abana basohotse mu bwihisho, abari mu ngo no mu bihuru bavamo. Ku buryo icyo gihe abagore n’abakobwa bamaze nk’ibyumweru nka bibiri batihishe cyane, bamwe banakora imirimo mu ngo z’abari babacumbikiye, abandi bajya mu nzu yitwa ikibeho yo ku Kiliziya i Kayenzi.
Umunsi rero waje kugera, abicanyi babakusanyiriza aho ku kibuga bise kuri CND nko mu ma saa kumi z’umugoroba. Babanje kubasambanya babakuranwaho, hanyuma bacana igishyito, hanyuma ku gitekerezo cyatanzwe n’umusore witwa Kanusu n’umuvandimwe we, bakaba ari bene Karagizo, bakaba aba bombi barigaga muri kaminuza y’i Butare, bavuze ko hari uburyo bwiza bakoresheje bwiza bwo kubabaza, muri kaminuza bwo gukoresha ipasi.
Icyo gihe rero bafashe amapasi y’amakara, uwitwa Lini arayishyushya, batangira kuyabakozaho ku mabere, ku bibero no ku gitsina. Muri uko kubatwika, babashinjaga ko bafite imbunda, radiyo bavuganiraho n’Inkotanyi, ko ababyeyi babo bajyaga i Kinihira n’ibindi.
Kubera ububabare bamwe muri abo bakobwa n’abagore nk’uwitwa Mukamanzi Eularia na Atharia mwene Munyankindi, bemeye ko ibyo byose babifite, icyo gitero kibanza kubajyana iwabo wa Eularia, bacukura mu ndabo imbunda barazibura, babakomezanya iwabo w’Atharia ahitwa i Gaji, bagezeyo baracukura naho baraheba. Ubwo batemberanaga abo bakobwa muri iryo joro nta kenda, ibikomere by’amapasi umubiri wose.
Icyo gihe rero bamaze kubura izo mbunda iwabo w’Anatharie ni bwo bahise bafata umwanzuro wo kubicira aho mu rugo kwa Munyankindi. Ikizwi ni uko babashyize mu musarane wo muri urwo rugo, urupfu bishwe ntiruramenyekana.
Bamwe mu biciwe aho hantu babashije kumenyekana harimo Mukamanzi Eularie, Atharia, Kanakuze, Mukanyonga na Rosette n’abandi. Kuri uwo munsi hishwe benshi ariko aba baramenyekanye kubera urwo rupfu rwabo.
Ababigizemo uruhare harimo Kanusu n’umuvandimwe we n’uwitwa Lini cyari igitero kinini ariko abo ni bo bavugwa cyane.
Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Uwo mugambi ni wo wakomeje gushyirwa mu bikorwa ahari hakiri mu maboka ya Leta y‘abicanyi.
Dr Bizimana Jean Damascène
Turikumwe
May 23, 2024 at 12:15 pmHarya aba bose bishe abatutsi barafshwe barafungwa cyangwa barihishe hirya no hino muriki gihugu?
Baba se bashora kuba barahinduje amazina baranakuze kuburyo batamenyekana?
Cyangwa bene wabo barabahishira?
Buriya se mu mitima yabo ntibakomangwa?