Igiciro cya lisansi cyazamutseho 122 Frws icya mazutu nticyahindutse
Amakuru

Igiciro cya lisansi cyazamutseho 122 Frws icya mazutu nticyahindutse

Imvaho Nshya

August 3, 2023

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byazamutse aho lisansi yavuye ku mafaranga y’u Rwanda 1,517 kuri litiro iba 1,639 naho  mazutu yagumye ku mafaranga y’u Rwanda 1,492  kuri litiro.

Ibi biciri bishya biratangira gushyirwa mu bikorwa  ku wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023, kuva saa moya za mu gitondo.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana yatangaje ko iki cyemezo cyaganiriweho n’inzego bireba, Guverinoma igafata umwanzuro wo kutazamura igiciro cya mazutu muri aya mezi abiri ari imbere, kuko cyo cyagumye ku mafaranga y’u Rwanda 1,492.

Ati: “Igiciro cya lisansi kiraza kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 122 kuri litiro. Leta yafashe ingamba y’uko igiciro cya mazutu kitagomba guhinduka kuko imodoka zitwara abantu, izikorera ibiribwa n’ibikoresho byo mu bwubatsi zose zikoresha mazutu”.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Nsabimana yasobanuye impamvu y’izamuka ry’ibiciro.

 Yagize ati: “Kongera kuzamura igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli, n’ubwo mazutu yo ibaye isonewe, biterwa n’uko ibihugu icukurwamo byagabanyije ingano y’iyo bitanga”.

Indi mpamvu ni uko inzira z’ibikomoka kuri peteroli byaturukaga mu Burusiya bikanyura mu Bushinwa no mu Buhinde biza muri Afurika zitakiri nyabagendwa cyane, bitewe n’ibihugu byafatiye ibihano u Burusiya.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA