Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bivuguruye, bigomba kugenderwaho mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.
Ni ibiciro byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2026. RURA yatangaje ko uhereye ku wa 5 Werurwe, litiro ya lisansi itagomba kurenza 1989 Frw ari nacyo giciro cyari gisanzweho.
Ni mu gihe igiciro cya Mazutu kitagomba kurenza 1948 Frw kivuye ku 1900 Frw.
Ibi biciro bishya byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ingamba Leta yafashe mu guhangana n’ingaruka z’impinduka zigenda ziyongera ku rwego rw’Isi.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutseho 10% kubera ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel byagabye kuri Iran.
Ku wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare, akagunguru kaguraga 73$ ariko kuri ubu kamaze kugera kuri 80$.
Bamwe mu basesenguzi mu bukungu, bagaragaza ko bishobora kurushaho gutumbagira kakagera kuri 100$ mu gihe intambara yakomeza gukomera.