Igihatse impinduka zagaragaye mu mitegurire y’ibizamini bya Leta
Uburezi

Igihatse impinduka zagaragaye mu mitegurire y’ibizamini bya Leta

KAMALIZA AGNES

July 20, 2025

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yavuze ko impinduka zagaragaye mu mitegurire y’ibizamini bya Leta bisoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri, aho abana bahitagamo igisubizo kiri cyo muri byinshi bahawe (multiple choice), atari umukino w’amahirwe ahubwo ari iby’abahanga bitsinda uwakoze.

Ibyo bitangajwe nyuma y’uko iyo mibarize yavugishije bamwe aho bavugaga ko bizatuma abana baba abanebwe abandi bakanga kwiga kubera iyo mibarize bita ko iciriritse.

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, yagaragaje ko impinduka mu burezi zigomba kujyana n’icyerekezo cyabwo kandi impinduka mu mibarize itabujije abana gukora.

Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, Minisitiri Nsengimana yavuze ko hari ushobora gutomboza akagwa ku gisubizo kiri cyo, ariko ahamya ko iyo mibarize abantu bayumvise nabi kuko itagamije guhindura abana abanebwe.

Yagize ati: “Ushobora gutomboza ukagwa ku mubare nyawo, ni nkuko ushobora gukora lotto (imikino y’amahirwe). Ese abatsinda lotto ni bangahe? Rero kuvuga ngo nimukoresha amahitamo abana baratsinda… ngo baranezerewe, ngo ntabwo biga, biroroshye, ntabwo ari byo.”

Avuga ko guhitamo igisubizo kiri cyo bitabuza umunyeshuri gukora, cyane ko iyo ari imibare bimusaba kubanza gukora no gutekereza.

Ati: “Rero iyo umuntu ari gutekereza ibyo guhitamo bagira ngo ni ibintu umuntu atura aho gutyo. Oya ntabwo ari ko bigenda, uba wakoze, uba watekereje. Uba wakoze byose uba wagombaga gukora, nurangiza uba ufite umubare wagezeho. Noneho njye ndakubaza nti mbwira muri iyi mibare uwo wahisemo noneho ukambwira uwo ari wo.”

Yagaragaje ko iyo mibarize yihutisha gukosora kandi ari ibintu bikomeje kwigwaho kugira ngo ireme ry’uburezi rizamuke harebwa aho gushyira imbaraga.

Ubwo yagarukaga ku mpinduka zakozwe mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, aho ibyo umunyeshuri yigaga byari bishingiye ku masomo atatu yavuze ko byakuweho mu rwego rwo gutyaza no kongerera abanyeshuri ubumenyi buhagije bagasoza bazi byinshi bitandukanye.

Guhera mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026 abanyeshuri bazajya biga amasomo akubiye mu byiciro bitatu aho bazajya biga imibare (Mathematics) na Siyansi (Sciences), Ubugeni (Art) n’Ubumenyamuntu (Humanities) n’indimi  (Languages) kandi bitabujije ko uwiga indimi cyangwa ibindi  azajya yiga n’andi masomo nk’imibare n’andi.

Yavuze ko ibyo byakozwe bishingiye ku bushashatsi bwakozwe aho habajijwe abarenga ibihumbi 5 ndetse hakareberwa no mu bindi bihugu.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko uko byari biteye aho umunyeshuri yakurikiraga amasomo atatu, byatumaga amenya utuntu duke kandi na two ntatumenye neza.

Ati: “Uko byari biteye byatumaga umwana usanga azi utuntu dukeya kandi na two tutuzuye. Urebye amashuri byitwaga ko yigisha imbumbe (combination) zijyanye na siyansi 80% y’ayo mashuri ntabwo yigishaga phyisics kandi muri yo ni ho siyansi ishingiye. Ariko ukavuga ngo wigisha siyansi kandi 80% yayo mashuri atigisha Physics (Ubugenge)?”

Avuga ko ibyo byagiraga ingaruka aho umwana yarangizaga amashuri adafite ubumenyi buhagije butuma ashobora guhitamo neza icyo ashobora kwiga muri kaminuza, cyangwa yajya mu kazi ugasanga igihe agiye gukora abamukoresha bakumva hari ikibura kuko atahawe ubumenyi bugahije.

Agira ati: “Umwana agomba guhabwa ubumenyi butuma ashobora kugira icyo yigezaho.”

Agaragaza ko impamvu impinduka zibaho ari uko uburezi na bwo butagomba gusigara inyuma kandi hakarebwa niba ibiri gukorwa bitanga umusaruro.

Avuga ko kuba mu burezi havugwa impinduka nyinshi atazi icyo ababivuga bashingiraho, ahubwo ngo igikwiye kurebwa ni icyo izo mpinduka zije gukemura n’icyo zigamije.

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yavuze ko guhitamo igisubizo nyacyo mu bizamini bya Leta bishobora abahanga

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA