Igihembwe cy’ihinga 2025A: Hamaze guterwa 85% by’ibihingwa byatoranyijwe
Ubukungu

Igihembwe cy’ihinga 2025A: Hamaze guterwa 85% by’ibihingwa byatoranyijwe

ZIGAMA THEONESTE

October 17, 2024

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko aho igihembwe cy’Ihinga 2025 A kigeze mu gihugu hose, hamaze guterwa imbuto z’ibihingwa byatoranyijwe ku kigera kirenze 85%.

RAB ivuga ko imvura y’igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo, byari biteganyijwe ko yari gutangira kugwa hagati ya tariki ya 10-20, ariko mu misozi miremire igatangira tariki ya 1-10 Nzeri ikazaba nyinshi mu byumweru bya nyuma by’ukwezi kwa Nzeri ariko si ko byagenze kugeza ubu ikaba itagwa neza uko bikwiye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Ndabamenye Telesphore yavuze ko ibigori n’ibishyimbo kubitera bigeze kuri 85%. Umuceri wo bamaze kuwuhinga.

Dr Ndabamenye yavuze ko iyo urebye iteganyagihe bigaragara ko imvura izacika kare n’ubwo itaguye neza bityo hagomba gufatwa ingamba zo guhangana n’icyo kibazo.

Uwo Muyobozi yumvikanishije ko n’ubwo imvura yatinze ariko abahinzi bakanguriwe guhinga kare ku buryo ibyinshi mu bihingwa byamaze guterwa.

Yagize ati: “Mu mibare usanga nk’igihingwa cy’umuceri abahinzi barimo kurangiza gutera, wareba igihingwa cy’ibigori ari cyo duhinga cyane, nko mu cyumweru gishize twari turengeje 85%, n’igihingwa cy’ibishyimbo na cyo turengeje 85%. Aho imvura yaguye kare abahinzi bitabiriye guhinga kandi hagiye hashyirwaho ubukangurambaga kugira ngo bihutishe ihinga n’itera”.

Uwo muyobozi yavuze ko aho u Rwanda ruhageze magingo aya mu bijyanye no gutera imbuto z’indabanura atari habi n’ubwo ikirere kitagenze neza.

Dr Ndabamenye ati: “Aho duhagaze ubu rero ntabwo ari habi, tumaze kurenza 85% yo gutera ibihingwa byatoranyijwe, tuba tuvuga ibigori, ibishyimbo, umuceri, imyumbati, ingano, soya, ibirayi n’imboga n’imbuto.”

Ku bihingwa bikenera amazi menshi nk’umuceri n’ibigori, RAB ivuga ko kuko bigaragara ko imvura izacika kare harimo gufatwa ingamba zo gufasha abahinzi ngo aho bishoboka bizuhirwe.

Kuri ubu hari abazobere mu buhinzi barimo gufasha abahinzi by’umwihariko abafite imirima hafi y’inzu, imigezi n’ibiyaga kubona ibikoresho byo kuhira hadategerejwe imvura.

RAB kandi ivuga ko nk’ibishyimbo n’ibindi bimara amezi nk’atatu cyangwa abiri mu butaka hari ikizere ko mu Kuboza bizaba byamaze kwera.

Dr Ndabamenye yavuze ko Leta ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere igihingwa cy’imigozi y’ibijumba by’umwihariko ifite Vitamini A ifite akamaro mu kurwanya imirire mibi.

Yagize ati: “Abahinzi bagejejweho imigozi mu buryo butandukanye kandi Leta irabunganira. Iyo migozi iterwa mu tubande cyangwa se mu migende ahantu hari amazi make, ku buryo dushobora kunganira ihinze ku misozi.

RAB ivuga ko imyumbati imaze guterwa ku kigera cya 50%, ikomeza gushishikariza abaturage guhinga icyo gihingwa kuko na cyo kibarinda gusonza kandi gihingwa mu gihugu hafi ya hose.

RAB kandi ivuga ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kuvugurura ubuhinzi bw’ibitoki ndetse n’ibiti by’umwihariko iby’imbuto ziribwa, hagamijwe kwimakaza ibihingwa bihangana n’imihindagurikire y’ibihe.

RAB yatangaje mu gihembwe cy’ihinga 2025 A, byari biteganyijwe ko hazahingwa ku butaka buhuje ku bihingwa byatoranyijwe bungana na hegitari 802,637.

Ku bigori hazahingwa hegitari 274,379, hegitari 361,901 z’ibishyimbo, hegitari 59,453 z’ibirayi, hegitari 16,605 z’umuceri, hegitari 66,426 z’imyumbati, hegitari 7,305 za soya, hegitari 8,078 z’ingano na hegitari 8,491 z’imboga.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA