Igihugu kigira intwari bigizwemo uruhare n’ababyeyi- Gen. (Rtd) Ruzibiza
Politiki

Igihugu kigira intwari bigizwemo uruhare n’ababyeyi- Gen. (Rtd) Ruzibiza

KAYITARE JEAN PAUL

February 1, 2026

Brig. Gen. (Rtd) James Ruzibiza, yerekanye ko kugira ngo igihugu kigire intwari, bigirwamo uruhare n’ababyeyi mu gihe baba bashyize imbaraga mu kwita ku nshingano zabo.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Gashyantare 2026, ubwo hizihizwaga umunsi w’intwari mu Kagari ka Niboye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Umunsi w’intwari wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.’

Nyuma y’ikiganiro cyatanzwe kandi kikibanda ku butwari bw’Abanyarwanda, yerekanye ko buri mubyeyi afite inshingano zo gutoza umwana indangagaciro z’ubutwari.

Ni ikiganiro cyagaragarijwemo ko iyo udashimye intwari, uba udategura intwari z’ahazaza.

Brig. Gen. Ruzibiza, yagize ati: “Wowe mubyeyi, ni wowe ufite inshingano zo kugira ngo umwana azavemo intwari y’Igihugu. Ni umukoro dufite nk’ababyeyi, umwana wawe, wanjye, w’umuturanyi ufite inshingano zo kumutoza ziriya ndangagaciro z’ubutwari.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye, Jean Claude Munyantore, yizeye ko urubyiruko rufite impamvu ikomeye cyane yo kurinda no gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho ariko rukabikorana umutima ukomeye.

Ati: “Kugira umutima ukomeye bitandukanye n’ubutagondwa. Kugira umutima ukomeye ahubwo ni ukugira umutima wo gushyigikira icyiza no kurwanya ikibi, kugira indangagaciro yo gukunda Igihugu.

Gukunda Igihugu, ni ugushyira imbere Igihugu no guharanira ubusugire bw’iterambere, ishema ry’Igihugu n’ubumwe bw’abagituye.”

Indi ndangagaciro ni ubwitange kandi ukigomwa inyungu zawe bwite, guharanira inyungu rusange byaba ngombwa umuntu agahara ubuzima bwe.

Asaba abaturage kugira ubushishozi, kureba kure no kugira ukuri kutagaragarira buri wese. Ati: “Icyiza kandi gikwiye, ni ukurangwa n’ubwamamare mu butwari; kurangwa no kugira ibikorwa by’ubutwari bizwi kandi bishimwa na benshi.”

Yabasabye kuba intangarugero, kurangwa n’ibikorwa bihebuje bibera abandi urugero rwiza. Kuba umunyakuri no kurangwa n’ukuri ndetse no kudatinya icyagutwara ubuzima ariko umuntu akarangwa no kugira ubumuntu no gukunda abantu kandi ntibarutishwe ibintu.

Lt. Col. (Rtd) Cassien Gakuba asaba urubyiruko guharanira kuba intwari aho guharanira ibintu kuko ibintu ubisanga ku Isi ariko ngo iyo ubuzima bwawe burangiye urabihasiga.

Ati: “Ntawe uzasigara avuga ngo wari ufite inzu zigeretse mirongo ingahe ariko bazavuga ngo kanaka yari ameze atya, bavuge indangagaciro zawe, bavuge ubutwari bwawe, bavuge ibyo wakoze. Twese duharanire kuzasiga izina, tubitoze n’abadukomokaho.”

Ashimangira ko u Rwanda rumaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga kubera intwari zarwitangiye, intwari zirwitangira n’uyu munsi, kubera ubuyobozi bwiza.

Ati: “Duharanire kuba Abanyarwanda nyabo, duharanire kuzasiga izina kandi ntiduharanire kuzasiga inzu magana angahe kuko ntizizadukurikira.”

Intwari u Rwanda rwizihiza kandi rukazirikana ni iziri mu byiciro bitatu, birimo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Icyiciro cy’Imanzi kirimo intwari zitakiriho zirimo Umusikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y’u Rwanda.

Iki cyiciro kandi kirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1994.

Icyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Intwari Michel Rwagasana, Uwiringiyimana Agatha, Intwari Félicité Niyitegeka n’abanyeshuri b’i Nyange.

Icyiciro cy’Ingenzi nta ntwari yari yagishyirwamo, gusa haracyakorwa ubushakashatsi bwo kugira ngo bemezwe.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA