Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu Ishami rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo n’ibigo byigenga bicunga umutekano (ISPSP), bwatangaje ko kubera ibikorwa remezo byateye imbere byatumye Leta ishyiraho uburyo bwo kubirinda no korohereza ibigo byigenga bicuruza serivisi z’umutekano.
Byagarutsweho na SSP Mark K. Muvunyi, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’iperereza muri ISPSP, ku wa Gatanu tariki 30 Kamana 2024 ubwo yasozaga ku mugaragaro amahugurwa y’abacunga umutekano 95 mu kigo cyigenga gicunga umutekano cya TOP SEC Investment Ltd.
Amahugurwa yibanze y’icyiciro (Intake) cya 208 yitabiriwe n’abagore 48 n’abagabo 47, aho bamaze amezi 3 bahugurwa na Top Sec Investment Ltd mu ishuri ryayo riherereye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
SSP Mark K. Muvunyi yavuze ko Ibigo bitanga serivisi z’umutekano ko bitanga umusanzu ukomeye.
Ati: “Ibi bigo byaje kugaragara ko bifite umumaro ukomeye kuko igihugu nticyari kubona abapolisi bahagije bo kurinda buri kigo.
Ariko nubwo bimeze gutyo byaje kugaragara ko ibigo byinshi byigenga bicuruza umutekano bidatanga serivisi nkuko byateganywaga.
Ni muri urwo rwego itegeko rishya No 16/2020 ryo ku itariki 07/09/2020 ryaje kujyaho ngo rifashe ibigo byigenga bicuruza serivisi y’umutekano gukora kinyamwuga bibifashijwemo na Polisi y’igihugu.”
Polisi y’u Rwanda ishimira ubuyobozi bwa Top Sec Investment Ltd kuba yariyongereye muri ibyo bigo bicuruza umutekano.
Ati: “Turizera ko iyi ntambwe Top Sec ikomeje gutera imbere ibera abandi urugero rwiza rwo gutanga serivisi inoze ku baturarwanda.”
Yavuze ko mu rwego rwo kubahiriza ihame ry’uburinganire muri Top Sec, ko hakenewe umubare w’abakobwa n’abagore ku buryo bungana.
Yasabye abanyeshuri kurangwa n’ishyaka n’umuvara ndetse no kuzakora kinyamwuga, bashyira mu bikorwa amasomo bize.
Gad Onesphore Bikorimana wanashimiwe mu bitwaye neza, yavuze ko bize amasomo atandukanye mu gihe cy’amezi Atatu bityo akazabafasha mu kazi bagiyemo.
Yagize ati: “Twigiye hano amategeko ahana y’u Rwanda, twize gusaka, habaza gusaka intwaro zaba zinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gutahura abanyabyaha mu buryo ubwo ari bwo bwose.”
Avuga ko bize kugira imyifatire iboneye ndetse no gukorera hamwe.
Mu kazi bagiyemo, Bikorimana avuga ko amasomo bize azabafasha kunoza umurimo no gukora neza bijyanye n’amasomo bize.
Uwase Kevine na we urangije amahugurwa mu ishuri rya Top Sec Investment Ltd mu Karere ka Kicukiro, avuga ko amasomo bize azamufasha mu kazi ke akishimira ko yize amategeko ajyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Mbabazi Mathias, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cyigenga gicunga umutekano cya TOP SEC Investment Ltd, yagaragaje ko abantu bahugurirwa muri iki kigo bagomba kuba ari inyangamugayo cyane ko ngo baba bagiye gucunga umutekano w’abantu n’abantu.
Yavuze ko mu gihe cy’ibyumweru 12 bahawe amasomo atandukanye.
Ati: “Amwe muri iyo ni ugukunda igihugu, indangagaciro na kirazira, kwitegereza neza no gusaka, gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro, ubutabazi bw’ibanze, umwitozo wo kudasobanya, kwinarwaho mu gihe basagariwe.”
Amasomo bahawe abasigiye ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire ya kinyamwuga bizabafa mu kazi ko gucunga umutekano.
Ikigo gikomeje guha akazi urubyiruko kuko kugeza ubu urubyiruko hafi 3,500 rumaze guhabwa akazi muri Top Sec Investment Ltd.
Mbabazi avuga ko ari umubare munini bashimira ubuyobozi bwashinze ikigo kuko burimo kugabanya ubushomeri.
Bamwe mu banyeshuri bashimiwe bitwaye neza kurusha abandi ni Bikorimana Onesphore Gad, Uwase Kevine na Twahirwa.
Amahugurwa yatangiranye n’inkumi n’abasore 100 ariko 5 ntibashoboye kurangiza amahugurwa kubera kunanirwa kwihangana n’imyitwarire idahwitse.