Igikomangomakazi cy’Ubwami bw’u Bugereki, Marie-Chantal, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye.
Marie Chantal yageze ku rwibutso, ashyiraho indabo ndetse yunamira, anaha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barenga 250 000 bahashyinguye mu cyubahiro.
Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bwatangaje kuri X kuri uyu wa Mbere buti: “Twakiriye Nyiricyubahiro Marie-Chantal, Igikomangomakazi, wahaye icyubahira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akaba yasuye urwibutso anasobanurirwa amateka”.
Uwo muyobozi yasobanuriwe akamaro ko kwibuka n’urugendo rw’ubudaheranwa rw’u Rwanda rwo kwiyubaka no gukira ibikomere mu myaka 30 ishize.
Yanditse mu gitabo cy’abashyitsi iti: “Tugomba kwibuka buri gihe. Biragoye cyane kubona ibyabaye ariko ni ingenzi cyane. Murakoze kandi Imana ihe umugisha imiryango yose.”
Urwo ruzinduko rwe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruje nyuma y’uko yakiriwe na Madame Jeannette Kagame, mu biro by’Umuryango Imbuto Foundation, kuwa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 26 Gashyantare.
Abo bayobozi baganiriye ku guteza imbere uburezi, kubakira ubushobozi impunzi no guteza imbere ubutwererane.
Marie-Chantal, ni umugore wa Pavlos, igikomangoma, akaba ari mu muryango w’abami b’u Bugereki. N’ubwo Ubugereki bwakuyeho ingoma ya cyami mu 1973, uyu muryango ukomeza gukoresha amazina y’icyubahiro y’amateka ku bakomoka mu muryango w’ubwami kandi ugakora ibikorwa by’ubugiraneza n’imishinga mpuzamahanga.
Marie-Chantal azwi cyane ku mirimo ye y’ubugiraneza, cyane cyane mu gufasha abana n’imiryango y’impunzi.
Marie-Chantal yashinze gahunda umuryango wa Building Better Futures ushyigikiwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), igamije guteza imbere amahirwe y’uburezi no guha ubushobozi abakobwa n’abagore b’impunzi.


