Igikombe cy’Amahoro: Imikino yo kwishyura yimuriwe kuri Stade Amahoro
Amakuru

Igikombe cy’Amahoro: Imikino yo kwishyura yimuriwe kuri Stade Amahoro

SHEMA IVAN

April 28, 2025

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amaguru (FERWAFA), ryatangaje ko ku busabe bw’amakipe azakira (APR na Rayon Sports) imikino yo kwishyura ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro iteganyijwe ku wa 30 Mata 2025, yakuwe kuri Kigali Pele Stadium ishyirwa kuri Stade Amahoro.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Umunyamabaga Mukuru wa FERWAFA Kalisa Adolphe Camarade, yemeje ko ku busabe bw’amakipe yombi azakira imikino yo kwishyura yimuriwe kuri Stade Amahoro.

Yagize ati: “Ni byo koko imikino yo kwishyura ya ½ izabera kuri Stade Amahoro nyuma yaho amakipe yombi azakira agaragaje ko yujuje ibyasabwaga kugira ngo bahakirire imikino ndetse twamaze gusubiza ubusabe bwabo.”

Amakipe yombi APR FC na Rayon Sports zemeranyije ko zizagabana ibizinjira ku kibuga ku buryo bungana.

APR FC na Police FC, zanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza, ni zo zizakina mbere saa kumi z’umugoroba.

Ni mu gihe Rayon Sports na Mukura VS zanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza zizakina saa moya n’igice z’umugoroba.

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe ku wa 4 Gicurasi 2025 mu gihe uwo guhatanira umwanya wa gatatu uteganyijwe ku wa 3 Gicurasi 2025. 

Ikipe izegukana igikombe cy’Amahoro izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup ya 2025/26.

APR FC yanganyije na Police FC igitego 1-1 mu mukino ubanza
Mukura VS yanganyije na Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/2
Ku busabe bwa APR FC na Rayon Sports zizakira imikino yo kwishyura 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro yashyizwe kuri Stade Amahoro

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA