Ikipe ya Police FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Intwari cya 2026, ibona itike yo gukina umukino wa nyuma.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mutarama 2026.
Rayon Sports yari yagaruye mu kibuga Abedi Bigirimana wari umaze igihe adakina kubera imvune.
Ni umukino watangiye wegeranye cyane amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati.
Ku munota wa 18, rutahizamu a Police FC Ani Elijah yahushije igitego cyabazwe nyuma yo gusiga abakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports, ateye umupira mu izamu, ukurwamo neza n’umunyezamu Kwizera Olivier wari wasohotse.
Mu minota 30, Police FC yakomeje kwiharira umupira ari na ko igerageza uburyo bw’igitego imbere y’izamu.
Ni mu gihe Rayon Sports yagorwaga no gutera mu izamu rya Police FC.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Ikipe ya Polisi y’Igihugu yakomeje gukina neza mu igice cya kabiri harimo Coup-Franc nziza yatewe na Ishimwe Christian hafi y’uburuga rw’amahina, umupira ukorwaho na Kwizera ujya muri koruneri.
Iyi kipe ntiyacitse intege kuko ku munota wa 65 yabonye Penaliti ku mupira wakozwe mu rubuga rw’amahina na Emery Bayisenge.
Iyi Penaliti yinjijwe neza Byiringiro Lague atsindira Police FC igitego cya mbere.
Nyuma yo gutsindwa igitego, Rayon Sports yinjiye mu mukino itangira gusatira ishaka icyo kwishyura, harimo uburyo bwabonetse ku munota wa 74 ku mupira wahinduwe imbere y’izamu na Ben Aziz Dao, ariko Ndikumana Asman ananirwa kuwukoraho urarenga.
Mu minota 10 ya nyuma, Rayon Sports yakomeje gusatira ku buryo bukomeye ishaka igitego cyo kwishyura ndetse ibona Koruneri ebyiri zikurikiranya ariko ubwugarizi bwa Police FC buhagarara neza.
Umukino warangiye Police FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0, ibona itike yo gukina umukino wa nyuma izahuramo na APR FC ku Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026.
Ni inshuro ya gatatu yikurikiranya, amakipe yombi azaba ahuriye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari.







