Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri Ruhago ntikikibereye mu Rwanda
Siporo

Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri Ruhago ntikikibereye mu Rwanda

SHEMA IVAN

June 26, 2024

Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru cyagombaga kubera mu Rwanda muri Nzeri 2024, ntikikibaye nyuma y’iseswa ry’amasezerano Guverinoma y’u Rwanda yari yaragiranye na Easy Group EXP yari ishinzwe kugitegura.

Itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2024, rivuga ko amasezerano yahagaritswe nyuma yo kugenzurana ubushishozi ibyo impande zombi zari zaremeranyije.

RDB yavuze ko gusesa aya masezerano bivuze ko Igikombe cy’Isi cy’aba-Veterans cyari giteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka gikuweho.

Aha kandi ngo Visit Rwanda ntabwo izigera igaragara aho ari ho hose hajyanye no kwamamaza iki gikombe cy’Isi.

Muri Werurwe 2023, nibwo u Rwanda binyuze mu rwego rw’Igihu rw’Iterambere RDB rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE) atuma u Rwanda rwakira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri ruhago inshuro eshatu zikurikirana.

Aya masezerano yavuga ko mu Irushanwa ijambo ‘’Visit Rwanda’’ rizagaragara ku kibuga, ku myenda y’abakinnyi no ku matike azacuruzwa.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA