Igisigo Gatanya cyashyizwe hanze n’umusizi uri mu bafite izina rikomeye mu Rwanda Junior Rumaga mu minsi itatu ishize, kimaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 300 mu gihe cy’iminsi itatu gusa, kimaze kigiye ahagaragara, ibintu bavuga ko bidasanzwe mu ruhando rw’abasizi n’ibisigo.
Rumaga yahishuye icyo yashingiyeho ajya guhitamo abantu bamufashije muri icyo gisigo kirimo kubica bigacika ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Rumaga yavuze ko kuba igisigo Gatanya kirimo kurebwa ku muvuduko ushimishije hari icyizere ku ishusho nziza y’ubusizi muri iyi minsi.
Ati: “Bivuze ikintu kinini ku busizi, bivuze ko bwa busizi burimo gukurikirwa, bufite abantu babusonzeye, batangiye kubureba, kubushamadukira no kubukirikira. Ubundi ni ibintu ubona ko no mu ruganda rw’umuziki ntabwo ari ikintu cyoroha kuba igihangano cyarebwa n’abarenze ibihumbi 300 mu gihe cy’iminsi itatu gusa. Rero ni ishusho yo kwaguka k’ubusizi bw’u Rwanda, muri rusange ni ishema ku bakora ubusizi ndetse no ku mwana ushaka kubukora uyu munsi.”
Agaruka ku bo yafatanyije na bo muri icyo gisigo, Rumaga avuga ko yagendeye ku bushobozi buri wese afite akurikije ibyo yari yagiye yandikira buri umwe.
Ati: “Nagiye ndeba ubushobozi bw’umuntu n’igitekerezo nari namwanditseho, niba nkeneye umugore w’ingare nkaba nzi ngo aho Madederi yabikoze neza birororoshye. Niba nzi umuntu usinsura nkaba nzi aho Papa Sava yabikoze birororshye, n’abandi n’uko byagenze ntabwo wavuga ubuzima bw’urugo wowe utarufite, ntekereza ko ari yo mpamvu ya Kibonge.”
Rumaga avuga ko yatangiriye kuri Gatanya ayiha abakunzi b’ibihangano bye mu bisigo bigize umuzingo we wa kabiri yise ERA, kuko ari bumwe mu buryo akoresha agezaho abantu bakunda ibihangano bye badafite ubushobozi bwo kugura umuzingo we imbumbe.
Yavuze kandi ko ari na ko azajya abigenza ku bindi, ariko kandi ngo ababishoboye babyifuza bajya ku mbuga zicururizwaho umuziki bakagura umuzingo wose.
Yemeza ko yishimiye urukundo abakunzi b’ibihangano bye bakomeje kumwereka, kubera ko ari byo bimuha imbaraga zo gukomeza gukora ibisigo kuko afite abo abikorera, abizeza ko nta na rimwe azatesha agaciro urwo bakunda inganzo ye.
Uretse kugira abakirebye bangana n’ibihumbi 302 mu minsi itatu gusa, igisigo Gatanya cyakunzwe n’ibihumbi 20, n’ibitekerezo bisaga ibihumbi 200, kikaba kiri ku muzingo yise ERA bivuga Kwera, ukaba ari umuzingo we wa kabiri.
Ntakirutimana fabrice
February 9, 2025 at 7:14 pmUmunu akeneye kureba ibisigo bisohoka yabibonagute