Igisirikare cya Jamaica (JDF) cyashimye ubwitange bw’abasirikare b’u Rwanda (RDF) barangije amezi abiri mu bikorwa by’ubutabazi byari bigamije kubakira ibikorwa remezo abaturage bibasiwe n’ibiza
Ni ubutumwa icyo gisirikare cyashyize kuri X, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe bashimira izo ngabo z’u Rwanda zari mu butumwa bw’ibikorwa by’ubutabazi mu gace ka Hurricane Melissa.
Yagize iti: “Murakoze kandi tubasezeyeho Rwanda ku bw’ubwitange bwanyu budacogora n’inkunga bahaye Guverinoma n’abaturage ba Jamaica.”
Abenjeniyeri b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bakoranye n’abasirikare ba Jamaica mu gufasha abaturage batuye mu turere twa Trelawny na Saint James, aho inzu zabo zari zarangijwe n’inkubi y’umuyaga.
Umuyobozi w’gateganyo wa Brigade ishinzwe ubutabaza mu Ngabo za Jamaica (JDF), Alicia Cooper-Nelson, hamwe n’Umuyobozi w’Agateganyo wa Regiment ya 1 y’Abenjeniyeri, Carl Clarke, basezeye ku basirikare b’u Rwanda ubwo bavaga kuri icyo kirwa basubira iwabo.
Mu gihe bari mu butumwa, abanjeneri b’u Rwanda bafatanyije n’Ingabo za Jamaica mu kongera kubaka inzu no gufasha abaturage bari bagizweho ingaruka, mu gihe Jamaica yari yibasiwe n’ibiza mu bihe bishize.
Igisirikare cya Jamaica cyatangaje ko uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) rugaragaza indangagaciro z’ubumwe, umurimo no gukunda igihugu, igashimangira ko igihugu kitazigera cyibagirwa ubwitange abasirikare bagaragaje muri icyo gihe cyibasiwe n’amage.
Itsinda ry’abenjeniyeri ba RDF rigizwe n’abasirikare 100 ryoherejwe muri Jamaica hagati muri Mutarama, riyobowe na Col. Moses Kayigamba.
Mu gihe cy’amezi abiri bamaze, bubatse inzu 62 z’imiryango yari yarangijwe n’inkubi y’umuyaga. Banubatse kandi ibyumba by’amashuri ku ishuri ryo muri ako gace ndetse banavugurura inyubako z’aho abana bafite ubumuga baba.
Abo basirikare bageze i Kigali ku wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe, bakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkeragutabara za RDF, Maj Gen Alex Kagame, wabashimiye imyitwarire irangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga bagaragaje mu gihe cyose cy’ubutumwa bamazemo.


