Igitaramo Baba Experience cya Platin P cyigijwe inyuma
Amakuru

Igitaramo Baba Experience cya Platin P cyigijwe inyuma

MUTETERAZINA SHIFAH

February 23, 2026

Umuhanzi Nemeye Platin uzwi Platin P yagaragaje ko imvura yamubureye imbogamizi zabaye muri gutegura igitaramo kizenguruka Igihugu bituma habaho impinduka ku gihe cyari giteganyijwe kubera.

Ni igitaramo cyahujwe no kumenyekanisha Alubumu Vibranium, Platin P yahuriyeho na Nel Ngabo, aho byari biteganyijwe ko cyagombaga gutangira tariki 30 Werurwe 2026, ariko kubera imbogamizi bahisemo kukigiza inyuma.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Platin P yavuze ko n’ubwo bigijeyo igihe bakomeje kwitegura neza bityo icyo gitaramo kizanyura abakunzi babo.

Yagize ati: “Impamvu nta kintu tukirimo kuvuga kuri icyo gitaramo cyane, mu byukuri twari gukora muri uku kwezi kwa Gatatu ariko dushingiye ku nama za Meteo Rwanda, byatumye duhindura igitekerezo kuko turi mu bihe by’imvura kandi tuzakorera hanze.”

Platin akomeza avuga ko uretse ubutumwa bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) ariko hari n’abaterankunga batinze kwemeza gushyigikira icyo gitaramo bityo agahitamo kwigiza inyuma amatariki bazakoreraho, nubwo batari bahitamo andi bakimuriraho.

Ati: “Habayemo no gutinda ku baterankunga bakeya bituma tugira ngo tureke abantu bisuganye kugira ngo hazakorwe ibintu byiza”

Baba Experience ni igitaramo bavuga ko kizaba mu Ntara enye ndetse bakaba bari baramaze kuvugana n’inzego zibanze z’aho bagomba kuzakorera ndetse ko banashimira uburyo aho bagiye hose igitekerezo cyabo cyakiriwe neza.

Bavuga ko muri buri Ntara hatoranyijwe Akarere kamwe bazataramiramo aho kizabera mu turere turimo Gicumbi, Gatsibo, Rusizi na Huye amatariki bazatangiriraho akazatangazwa mu bihe bya vuba.

Platin P avuga ko icyatumye igitaramo kigizwa inyuma kubera imvura
Ni igitaramo bahuje no kumenyekanisha Alubumu yafatanyije na Nel Ngabo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA