Igitaramo cya Chryso Ndasingwa mu Bubiligi kigijwe inyuma
Imyidagaduro

Igitaramo cya Chryso Ndasingwa mu Bubiligi kigijwe inyuma

MUTETERAZINA SHIFAH

September 27, 2025

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Chryso Ndasingwa yatangaje ko igitaramo yari afite mu Bubiligi kigijwe inyuma.

Ni igitaramo cyiswe ‘Wahinduye Ibihe Live Concert’, cyari giteganyijwe kuba tariki 08 Ugushyingo 2025 ariko kikaba kigijwe inyuma iminsi yegereje, kikaba kizabera i Buruseli mu Bubiligi, mu nyubako isanzwe iberamo ibitaramo yitwa Saint-Josse-ten-Noode.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ry’itariki 26 Nzeri 2025, Chryso yongeye gusangiza abakunzi be integuza y’icyo gitaramo maze yibutsa ko amatariki yahindutse.

Yanditse ati: “Mu by’ukuri muzirikane ko itariki y’igitaramo Wahinduye Ibihe Live Concert yahindutse ikaba  23 Ugushyingo 2025, mukomeze mugure amatike yanyu, Imana ibahe umugisha.”

Icyo gitaramo gihinduriwe amatariki nyuma y’uko Chryso Ndasingwa n’umukunzi we Sharoni Gatete bari mu myiteguro y’ubukwe dore ko bamaze gusezerana mu mategeko tariki 04 Nzeri 2025.

Biteganyijwe ko aba bombi bazakora ubukwe tariki 22 Ugushyingo 2025 bivuze ko azataramira mu Bubiligi ku munsi ukurikira uw’ubukwe bwabo.

Ibi byatumye benshi batangira gukeka ko icyo gitaramo cyimuwe mu rwego rwo kugira ngo abo bombi bazahite bakomerezaho banahatemberere nk’abageni bari mu kwezi kwa buki.

Amakuru avuga ko Chryso Ndasingwa agiye kubana na Sharoni Gatete nyuma y’umwaka umwe bari bamaze bakundana.

Nyuma y’ubukwe, buzacya bahita berekeza mu Bubiligi aho umugabo azatarama tariki 23 Nzeri

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA