Igitaramo cya The Ben cyatumye Tom Close yongera gutaramira Abanyarwanda nyuma y’igihe kirenga umwaka atagaragara mu bitaramo kuko yaherukaga kugaragara ku rubyiniro tariki ya 01 Ukuboza 2023, mu gitaramo Isango na Muzika cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Ni igitaramo umuhanzi The Ben yahisemo gukora tariki 01 Mutarama 2025, mu rwego rwo kwinjiza abakunzi b’umuziki we mu mwaka mushya, abamurikira alubumu ya gatatu yise ‘Plenty Love’, igizwe n’indirimbo 12.
The Ben wabanjirijwe n’ababyinnyi be ku rubyiniro, yazamutse yakirwa n’urumuri rwa telefone z’abakunzi be yambaye imyenda y’umweru atangira igice cya mbere cy’igitaramo.
Muri iki gice yaririmbye indirimbo ze zitandukanye harimo Ni Forever, True Love aherutse gushyira ahagaragara, Loose Control, Nkufite ku Mutima” yakoranye na Zizou Al Pacino, umuhanzi Bushali aza ku rubyiniro bafatanya kuyiririmba.
The Ben yakomeje gutaramira abakunzi be ari na ko agenda abibutsa indirimbo zamukoreye izina, zirimo “Sinarinkuzi” ariko ageze kuri “Si Beza”, ku rubyiniro hahinguka Tom Close yambaye ikoti rirerire ry’umukara yishimirwa n’abitabiriye igitaramo dore ko batari baherutse kumubona abataramira.
Tom Close yagize ati: “Umwami wa muzika ni nde?”, abandi barasubiza bati “The Ben”.
Muri iki gitaramo The Ben yagaragaje ko yifuza ko abahanzi bashyira hamwe kandi bagashyigikirana kuko cyagaragayemo abahanzi bakizamuka barimo Itsinda rya J-Sha rigizwe n’abakobwa babiri b’impanga, ari na ryo ryafunguye igitaramo, Kavin Kade, Element Eleeh, Ya Mpano wishimiwe cyane n’abitabiriye, Phil Emon, Shemi akaba n’umwishywa wa The Ben hamwe n’abandi.
Abana bo muri Sherrie Silver Foundation bishimiwe byihariye nyuma yo kugera ku rubyiniro bakaririmba ndetse babyina “Fou de Toi” ya Element Eleéeh na Ross Kana.
Babyinnye kandi “Komasava” ya Diamond na “When She’s Around” ya Shaggy na Bruce Melodie.
Tuff Gang yishimiwe cyane n’abitabiriye igitaramo
P-Fla na Green P basanze The Ben ku rubyiniro, yewe hahinguka na Fireman, baririmbana “Kwicuma”.
Ifoto ya Jay Polly, wari mu bagize itsinda “Tuff Gang”, yerekanywe kuri ’screen’ mu rwego rwo kumuha icyubahiro, abitabiriye igitaramo bafatanya nabo kuriririmba.
Nyuma ya Taff gang, The Ben yaririmbye indirimbo “Inkuba” ya Riderman, basubiranyemo na K8 Kavuyo na NPC n’uko K8 azamuka ku rubyiniro, aha imirongo abitabiriye iki gitaramo, bafatanya no kuririmba “Ndi Uw’i Kigali” bakoranye na Meddy.
Abarimo Element, Kivumbi na Kevin Kade baje gufatanya na The Ben baririmbana Si Ikosa yanyeganyeje abenshi mu bitabitiye igitaramo.
Aba Dj barimo DJ Flixx, DJ Wayz, Dj Brine na Dj Spinny wo muri Uganda ni bo bavangaga umuziki mu gitaramo The New Year Groove cya The Ben.
Uyu muhanzi wabanje gushimira abakunzi be urukundo bamweretse rukamugira uwo ari we mu gihe avuga ko yavutse mu muryango usanzwe ndetse umubyeyi we yabaruhanye byahise bimukururira amarangamutima bikamuviramo kuririra imbere y’abafana be.
The Ben yagize ati: “Muradufata mukatugira abantu, mwarakoze cyane. Ahita abaririmbira “Inshuti Nyanshuti.”
Mu gusoza igitaramo, The Ben yavuze ko hari indirimbo agiye gusorezaho atangira kuririmba indirimbo “Thank You” yasubiranyemo na Tom Close, ahita amusanga ku rubyiniro, abantu bongera kujya mu bicu.
The New Year Groove ni igitaramo The Ben akoze cya mbere cye bwite kuko ibyo yakoze mbere yacyo yabaga yatumiwe n’abategura igitaramo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier JP Nduhungirehe, yacyitabiriye ndetse yishimira uko cyagenze aboneraho no gutangaza ko yahuye na The Ben hamwe na Tom Close ndetse n’Umunyakenya Otile Brown.
Amafoto: Tuyisenge Olivier