Ihame rya RPF ryo kurwanya ruswa ntirihinduka- Perezida Kagame
Politiki

Ihame rya RPF ryo kurwanya ruswa ntirihinduka- Perezida Kagame

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

December 19, 2025

Chairman w’Umuryango RPF- Inkotanyi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko kurwanya ruswa ari ihame ryimakajwe n’Umuryango RPF- Inkotanyi mu myaka 31 ishize kandi ko ritazigera rihinduka, cyane ko rishingiye ku mateka no guharanira icyerekezo cy’Igihugu gihamye.

Ruswa ni icyago kuri sosiyete iyo ari yo yose ku Isi kuko icucura abakire ikibasira abakene, igasenya icyizere cy’inzego, igashegesha iterambere, igahungabanya demokarasi, ikongera ibyaha, igasenya ubukungu, ikazahaza serivisi z’ingenzi nk’ubuzima n’uburezi, ikarema ubusumbane n’umutekano muke.

Ruswa iyobya imikoreshereze y’umutungo wa Leta, igaca intege ishoramari ndetse ikinjirira n’uburenganzira bwa muntu bugahinduka ubucuruzi, kandi aho yageze ntawubazwa inshingano.

Perezida Kagame yavuze ko RPF- Inkotanyi idahwema guhwiturira Abanyamuryango kurwanya ruswa bivuye inyuma.

Mu mpanuro yagejeje ku bitabiriye Inama Nkuru y’Umuryango ya 17 kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yagize ati: “Uko kurwanya ruswa ntiguhinduka, igitekerezo cyo kurwanya ruswa mu myaka 31 ishize ntabwo cyahinduka ngo tuvuge ngo noneho ntitugiye kuyirwanya kubera ko twagiye mu gihe cyemera ruswa. Sinzi icyo gihe icyo ari cyo. Ahubwo igihinduka ni uburyo twakoresha kugira ngo uyirwanye, ariko kurwanya ruswa ntibihinduka.

Ingamba ukoresha mu kurwanya ruswa zishobora guhinduka bitewe n’impamvu zintandukanye cyangwa impinduka zabayeho, ariko Igitekerezo cyo kurwanya ruswa ntikijya gihinduka.”

Imigabo n’Imigambi (Manifesto) ya RPF Inkotanyi ishyira kutihanganira ruswa mu nkingi icyenda z’ingenzi za Politiki, kikaba atari igikorwa kivugwa nka Politiki gusa ahubwo rikaba ari ihame ryaranze urugamba rwo kubohora Igihugu no kugiteza imbere kugeza uyu munsi.

Manifesto ya RPF- Inkotanyi ishimangira ko umutungo w’Igihugu ari uw’abaturage bose, aho buri Munyarwanda ashishikarizwa kumva ko ari inshingano ze kuwucunga no kuwubyaza umusaruro.

Kurenga kuri iryo hame bifatwa nk’icyaha gikomeye Umunyarwanda wese, by’umwihariko umunyamuryango wa RPF Inkotanyi, aba akoreye Igihugu.

Umuryango FPR Inkotanyi uhamagarira buri muturarwanda wese kurwanya yivuye inyuma uburyo bwose bwa ruswa, harimo ruswa nto, itonesha, kutagira ugukorera mu mucyo, icyenewabo, kunyereza umutungo haba mu nzego za Leta cyangwa iz’abikorera.

Uyu Muryango wiyemeje gushyiraho inzego zihariye zirwanya ruswa mu nzego zose, kandi hashyirwaho amategeko n’ibihano bikakaye ku bantu bose bagaragarwaho na ruswa.

Umurango RPF- Inkotanyi wiyemeje gusenya burundu umuco ushingiye ku mateka wo gutanga ruswa mu izina ry’impano cyangwa gutonesha n’icyenewabo, aho kuri ubu ari bimwe mu bigize icyaha cya ruswa kandi byagiye bigaragazwa mu bukangurambaga butandukanye.

Kugeza uyu munsi, u Rwanda rurasoroma amatunda y’uko kwiyemeza kuko kugeza muri uyu mwaka wa 2025 rukomeje kuza ku mwanya w’imbere muri Afurika y’Iburasirazuba mu mbaraga zishyirwa mu kuyirwanya ruswa.

Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba RPF- Inkotanyi gutekereza buri wese ku giti cye ariko bagakorera hamwe bakorera Igihugu cy’u Rwanda, gusa abasaba kumva ko ubwigenge mu mitekerereza bitabuza n’abantu gutekerereza hamwe.

Perezida Kagame yavuze ko ikidahinduka ari uwo umuntu ari we

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA