Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko intego itari ukurasa Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko intego itari ukurasa Uvira

KAYITARE JEAN PAUL

December 9, 2025

Mu gihe imirwano ikomeje mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Teritwari ya Uvira, ubuyobozi bw’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwatangaje ko icyari kigamijwe kitari ukurasa Uvira ahubwo kwari ugucecekesha imbunda.

Byagarutsweho na AFC/M23 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ukuboza 2025 muri Serena Hotel iherereye mu Mujyi wa Goma.

Dr. Freddy Kaniki Rukema, Perezida w’umutwe wa MRDP-Twirwaneho akaba n’Umuyobozi wungirije w’ihuriro AFC ushinzwe ubukungu n’imari, yagize ati: “Imirwano igeze hafi ya Uvira ntabwo intego kwari ukurasa Uvira, intego kwari ugucecekesha intwaro za Leta ya Congo ziturasa buri munsi.”

Yavuze ko igihe cyose babaga bari mu mishyikirano bakomezaga kuraswaho. Agaragaza ko abo bahanganye batarasaga ku murongo w’urugamba gusa cyangwa ahari abasirikare, ahubwo ngo barasaga n’ahatari abasirikare, mu baturage.

Ati: “Muzi dorone yarashe Masisi kimwe n’ahandi hose, hagiye haraswa nta basirikare bahari, bakarasa abasivili kubera ko batubahirizaga ayo masezerano.

Twasinye amasezerano yo guhagarika imirwano, muri aya masezerano twasabye ko habaho igice cy’ubutaka cyitwa ‘Zone Tampo’ hagati yacu n’abo turwana nabo, tunasaba ko haba ingabo z’amahanga ziza hagati yacu na bo kugira ngo ejo hatazabaho kuvuga ngo umwe yarashe undi, ibyo nabwo Leta ya Congo yarabyanze.”

AFC/M23 ngo nibwo itangiye gusobanukirwa ko ibyo byari bigamije guhesha Leta ya Congo uburyo bwo gukomeza imirwano kuko n’ibyo basinya babisinya bitabari ku mutima.

Dr. Kaniki akomeza agira ati: “Twari tumaze amezi menshi duterwa, dukora inyandiko z’ibitero tukabyohereza i Doha, tukabyohereza mu muryango mpuzamahanga, tukabibwira itangazamakuru ariko ntibigire icyo bitanga, bigera aho twumva ko tutakomeza kurebera abaturage bapfa, ko tugomba kugira icyo dukora.

Muri uko kurwana tugenda dukurikira aho amabombe ava bigatuma tugenda dutera imbere kugeza aho tugeze aha tugeze kandi nibadahagarika tuzakomeza kuko ntabwo tuzicara ngo turebere abaturage bapfa kandi twaraje tuje kurengera abaturage.”

AFC/M23 yakomoje ku mubano wabo n’u Burundi

Ihuriro AFC/M23 ritangaza ko igihugu cy’u Burundi kitari mu bibazo biri muri Congo, ibibazo biri muri Congo bireba Umunyekongo na Leta.

Dr. Kaniki ati: “Ibyo twita inkomoko y’ibibazo ntabwo u Burundi burimo. U Burundi buri muri Congo ku masezerano bwagiranye na Congo ku bw’inyungu z’amafaranga.

Birababaje kuba Abarundi bapfira ku butaka bwa Congo kandi bazira inyungu z’abantu ku giti cyabo.

Nta kibazo u Burundi buri gukemura muri Congo uretse kwicisha abantu babo no gushaka gutungisha abantu bakeneye inyungu. Kuba kw’Abarundi muri Congo ntacyo kwakemuye uretse gushoza intambara.”

Akomeza agira ati: “Baje guhindura intambara yari Politiki bayigira iy’amoko, batanze itegeko ko nta Munyamurenge ushobora kujya ahandi aho ari ho hose cyangwa ngo ajye mu isoko kimwe nk’abandi.

Abarundi ni abaturanyi tuzakomeza kubana nabo kandi n’ibibazo bihari ni Leta y’u Burundi ihari ubungubu idasobanukiwe n’ikibazo ariko igihe cyose Abarundi tuzabana kandi tuzabana amahoro.”

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, mu kiganiro n’abanyamakuru yahamije ko Ihuriro ry’ingabo za Leta rikomeje kwica abaturage b’Abanyekongo no gusenya inzu z’abaturage.

Yashinjije ihuriro rya FARDC rigizwe na FDLR, Abarundi, abacanshuro kwica Gen Makanika no kugaba ibitero by’indege hagamijwe kwica abaturage bavuga ururimi rw’ikinyarwanda. Nangaa yavuze ko bazakomeza kurinda abaturage b’Abanyekongo.

Yagize ati: “Mbabwire ko FDLR iri no mu barinda Tshisekedi, ni bamwe mu bayobozi b’ingabo za Leta, FARDC, […] abo bica ni abana bacu ba Masisi, Rutshuro kubera ko bavuga ikinyarwanda murabagira Abanyarwanda gute?

Turabivuze, nta ngabo z’u Rwanda zihari , tubisubiremo, amakimbirane ahari arareba abenegihugu, turashimangira ko tuzahora dushyize imbere ibiganiro ari na byo Tshisekedi adashaka. Ibirebana n’u Rwanda turabibeshyuje ntabwo ari byo.

Ni mu gihe kandi Bertrand Bisimwa na we agaragaza ko hari ibitero bagabweho biturutse ku misozi y’u Burundi bikarasa mu mu Mujyi wa Kamanyola. Icyakoze ngo nta gahunda M23 ifite yo kurasa ku baturanyi kuko bifuza kubana na bo mu mahoro.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA