Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,(DRC) ryamaganye ibirego by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riharanira uburenganzira bwa Muntu ibyita ‘ibinyoma bifite aho bihuriye na politiki’ , biyishinja kwica abaturage amagana muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Umuvugizi w’uwo mutwe, Lawrence Kanyuka yahakanye ibyo birego by’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu,(UNJHRO na OHCHR) byo kwica abasivili 319 n’abandi 169 bo mu midugudu ine ya Rutshuru mu bwicanyi bwabaye hagati yo ku wa wa 09-21 Nyakanga uyu mwaka.
Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 7 Kanama, Lawrence Kanyuka, yavuze ko raporo ya Loni itagaragaza ibimenyetso kandi yangiza ikanasenya icyizere abantu bagirira Loni.
Ku wa 6 Kanama, Komiseri Mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Loni, Volker Türk, yatangaje ko abenshi mu bishwe bari abahinzi anashinja M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.
Nubwo Loni yavuze ko ayo makuru yizewe ariko M23 yo yahakanye ibyo birego ivuga ko bishingiye ku makuru adafitiwe gihamya ahubwo ashingiye kuri politiki.
M23 yavuze ko aho Loni igaragaza ko ubwicanyi bwabereye ari muri Kanyakiri, Kigaligali, Dubai, Katanga, Lubumbashi, Kasave, Kakoro na Busesa kandi hose ari muri Pariki ya Virunga, kandi hadakorerwa ibikorwa by’ubuhinzi.
M23 ishinja ibiro bya UNJHRO biri i Kinshasa kwirengwgiza amabwiriza agenga iperereza bakabogamira ubutegetsi bwa DRC ndetse bagatanga raporo itagenzuwe.
Kanyuka yemeza ko iyo raporo itavuze kuri Jenoside cyangwa ibindi byaha byakorewe Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo, cyangwa Abahima (Hema) muri Ituri, byakozwe n’ingabo za leta ya DRC n’abo bafatanyije.
AFC/M23 yashinje Loni kugwa mu mu mutego w’ibinyoma by’itangazamakuru rivuga ibyo ridafitiye ibimenyetso, ivuga ko ari igikorwa cy’ubushotoranyi kigamije gusebanya.
Asaba ko hakorwa indi raporo ,Loni igasaba imbabazi ndetse ikagera mu bice bigenzurwa na M23 nk’isoko y’amakuru yizewe kandi igaharika ivangura, igatanga ubusesenguzi budafite aho bubogamiye ku byaha byose, harimo n’ibikomeje gukorwa na leta ya Kinshasa.