Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko Ikawa y’u Rwanda yagize umusaruro mwishi mu mateka aho mu 2025, iyoherejwe mu mahanga yinjije miliyoni 150 z’amadolari ya Amerika (miliyari 219,2 z’amafaranga y’u Rwanda).
NAEB ivuga ko umubare w’ikawa yoherejwe mu mahanga wiyongereyeho 39 % ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2024, mu gihe amafaranga yinjijwe yiyongereyeho 65%.
NAEB ivuga ko iri zamuka ryatewe no kwiyongera kw’ingano y’ikawa yoherezwa mu mahanga, izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’ishoramari rikomeje gushyirwa mu kongera umusaruro no mu gushakisha amasoko mashya.
Imibare ya NAEB igaragaza ko kandi mu 2025 u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 23 860 z’ikawa y’ibitumbwe, rwunguka asaga miliyoni 148,6 z’amadolari ya Amerika, akabakaba miliyari 216 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi bigaragaza intambwe ikomeye ugereranyije n’umwaka wa 2024, aho u Rwanda rwoherezaga toni 17.142 z’ikawa zinjirije Igihugu miliyoni zisaga 89.8 z’amadolari.
Iri zamuka rikomeye ry’amafaranga yinjijwe ryashimangiwe kandi n’izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, aho impuzandengo y’igiciro cy’ikilo cy’ikawa y’u Rwanda cyiyongereyeho 19 % mu 2025, kigera kuri madolari 6.2 ni ukuvuga asaga ibihumbi 9 by’amafaranga y’u Rwanda ku kilo, ugereranyije na 2024.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude yavuze ko kuba ikawa y’u Rwanda ikomeje gukundwa mu ruhando mpuzamahanga bigaragaza ko intego rwihaye yo kwinjira amafaranga menshi ku byoherezwa mu mahanga.
Yagize ati: “Ku bijyanye n’imikorere myiza yagaragaye mu 2025, bigaragaza ko u Rwanda ruri mu murongo mwiza wo kugera ku ntego yo kohereza mu mahanga toni z’ikawa 32 000 no kwinjiza miliyoni 192 z’amadolari ya Amerika bitarenze umusozo wa NST2 mu 2029.”
Isesengura ku byihutishije iri zamuka
Bizimana yavuze ko umusaruro mwiza wabonetse mu 2025 watewe no kongera umusaruro w’ikawa ndetse no kwaguka kw’amasoko mpuzamahanga.
NAEB ivuga ko ikawa yongereye umubare bitewe n’ibiti by’ikawa byatewe ndetse bikanatangwa na NAEB ibiha abahinzi mu myaka itanu ishize, byageze mu gihe cyo gutanga umusaruro, kimwe no gutanga ifumbire no gukangurira abahinzi gukoresha uburyo bwiza bw’ubuhinzi.
Ibiciro byiza by’ikawa byatumye abahinzi bashora imari mu kwita ku mirima yabo uko bikwiye, mu gihe imiterere myiza y’ikirere na yo yafashije kongera umusaruro.
Ku rundi ruhande, izamuka ry’ibyoherezwa mu mahanga ryashimangiwe n’ingamba zo guteza imbere amasoko.
Bizimana yavuze ko NAEB yashyize imbaraga mu kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku masoko akirimo gutera imbere, by’umwihariko mu Burasirazuba bwo Hagati bw’Isi, ndetse no kongera kuyimenyekanisha mu masoko yihariye mu Burayi no muri Amerika y’Amajyaruguru.
Yongeyeho ko gahunda z’ingenzi nk’amarushanwa Best of Rwanda Coffee Competition zagize uruhare rukomeye mu kwerekana ubuziranenge bw’ikawa y’u Rwanda no gukurura abaguzi bashya ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo ingano y’ikawa yoherejwe mu mahanga mu 2025 yari hafi kungana n’iyoherejwe mu 2019, aho yageraga kuri toni hafi 23,400, amafaranga yinjijwe mu 2025 yo yageze ku rwego rwo hejuru kurusha ayo ari yo yose yabayeho mu mateka y’u Rwanda.
Bizimana yagize ati: “Ku bijyanye n’amafaranga yinjijwe, 2025 yanditse amateka, irusha kure indi myaka yose yabanje.”
Mu kiganiro yagiranye na TNT, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abohereza n’Abatunganya Ikawa mu Rwanda (CEPAR) Oreste Baragahorana, yavuze ko aya mafaranga menshi yinjiye ahanini yatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ikawa ku isoko mpuzamahanga, byatumye n’ibiciro u Rwanda rugurishaho ikawa byiyongera.
Yavuze ko iri zamuka ry’ibiciro, rihujwe n’ukwiyongera kw’ingano y’ikawa yoherezwa mu mahanga, byazamuye cyane amafaranga Igihugu cyinjije.
Yagaragaje kandi ko impinduka mu biciro by’ikawa ku rwego rw’Isi zigira ingaruka zikomeye ku musaruro w’amafaranga u Rwanda rubona mu kohereza ikawa mu mahanga.
Nubwo bimeze bityo, yavuze ko uru rwego ruri gutera imbere ku buryo bugaragara, bityo rukwiye gukomeza gushyigikirwa na Leta, bitewe n’uruhare rukomeye ikawa igira mu kwinjiriza Igihugu amadovize.
Yongeyeho ko igice kinini cy’amafaranga ava mu kohereza ikawa mu mahanga agera ku baturage bo mu cyaro, cyane cyane abahinzi.
Mu 2025, abahinzi binjije impuzandengo amafaranga y’u Rwanda 900 ku kilo cy’ikawa itonoye, arenga kure igiciro fatizo cy’amafaranga y’u Rwanda 600 ku kilo cyashyizweho na NAEB nk’igiciro gito ntarengwa abaguzi bagombaga kuguriraho abahinzi.
Baragahorana yagize ati: “Iri zamuka ry’ibyoherezwa mu mahanga ry’ikawa rifite akamaro kanini ku bukungu bw’u Rwanda, kuko kwiyongera kw’amadovize yinjira bifasha kugabanya no guhagarika izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko ry’imbere mu gihugu.”
Yongeyeho ati: “Ibiciro biri hejuru bituma abahinzi barushaho kugira ubushake bwo gukomeza guhinga ikawa.”
Yashimangiye ko ibi bitanga icyizere cy’iterambere rirambye ry’urwego rw’ikawa mu Rwanda.