Ikawa y’u Rwanda yanditse amateka, ikilo cyaguzwe hafi 100 000 Frw
Ubukungu

Ikawa y’u Rwanda yanditse amateka, ikilo cyaguzwe hafi 100 000 Frw

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

September 13, 2024

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyishimiye uburyo ikawa y’u Rwanda yanditse amateka, aho ikilo kimwe cyaguze akabakaba 100 000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ni amakuru yagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri, ubwo NAEB yatangazaga gutangaza igurishwa ry’ikawa 18 nziza z’u Rwanda, zahize izindi mu marushanwa y’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda muri 2024, abaye ku nshuro ya mbere.

Izi kawa zatoranyijwe mu zindi 297 n’abasogongezi mpuzamahanga n’abo ku rwego rw’ igihugu.

Ikawa y’i Gicumbi yaguzwe amadorali ya Amerika 71.8 ku kilo (95,874 Frw/Kg) yahize izindi kubona igiciro gihanitse binyuze mu cyamunara mpuzamahanga cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 12 Nzeri 2024.

Iki giciro kikaba gikubye inshuro 14 icyo izindi kawa zigurirwaho, bikaba bishimangira uburyo ikawa y’u Rwanda ikomeje kuba ubukombe mu ruhando mpuzamahanga.  

Madame Agnes Mukamushinja, uhagarariye kompanyi ya ‘NOVA Coffee’ y’i Gicumbi ifite ikawa yaguzwe ku giciro cyo hejuru, yavuze ko “yishimiye iki giciro kuko kigiye kumufasha guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa ndetse n ‘imibereho muri rusange.”

BIZIMANA Claude, Umuyobozi Mukuru wa NAEB yavuze ko umusaruro w’aya marushanwa ari ikimenyetso cy’ubufatanye bw’abari mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa, ndetse n’ubudahangarwa bw’ikawa y’u Rwanda

Ati: “Ibi tugezeho uyu munsi ni ikimenyetso cy’umusaruro wo gushyira hamwe. Buri piganwa ryabaye kuri buri kawa mu cyamunara risobanuye kwishimira ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga ndetse n ‘ishoramari rishya ku buhinzi bw’ikawa. “

Umusaruro w’aya marushanwa y’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda abaye ku nshuro ya mbere, yateguwe mu rwego iwo gushimira abahinzi, abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga, umuhate bagira mu guteza imbere ikawa y’ubwiza buhebuje, ndetse no kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Usibye aya marushanwa, NAEB ikomeje gushyira imbaraga mu gufasha abahinzi guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa, hagamijwe kuzamura umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, ndetse no kwagura amahirwe ku isoko mpuzamahanga.

TANGA IGITECYEREZO

  • Irakoze fabrice
    January 1, 2025 at 7:04 pm Musubize

    Birashimishije umusaruro wakawa yurwanda
    Ugombakwiyongera 2025
    abahinzi babifashijwemo na NAEB murakoze

  • Niyibizi emmanue
    February 7, 2025 at 1:31 pm Musubize

    Ikawa igezweho guhingwa mu rwanda

  • MUTABAZI jean Bosco
    July 4, 2025 at 8:22 am Musubize

    Nibyo Koko kawa igezweho Kandi nibyo kwishimira. Ariko ndagirango mudusobanurire, ese iburasirazuba kawa yahera? Kandi neza? Mudufashe tubone amakuru. Cg muduhuze nabadufasha. Ndifuza kubigerageza iwacu Nyagatare.

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA