Ikawa y’u Rwanda yongeye kwandika amateka, ikilo kigurwa 129.000 Frw 
Ubukungu

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwandika amateka, ikilo kigurwa 129.000 Frw 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

October 8, 2025

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwandika amateka mu ruhando mpuzamahanga, aho ikilo kimwe cyaguzwe amafaranga y’u Rwanda 129.000 mu marushanwa y’ikawa nziza zahize izindi yabaye ku nshuro ya kabiri. 

Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko hagurishijwe ikawa 20 nziza z’u Rwanda, zahize izindi muri iryo rushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda muri 2025 (Best of Rwanda 2025). 

NEB ivuga ko izo kawa zahize izindi zatoranyijwe mu zindi 316, n’abasogongezi bo ku rwego rw’Igihugu na mpuzamahanga. 

Ikawa ya Kompanyi ya K-Organics Ltd ikorera i Huye mu Ntara y’Amajyepfo ni yo yaguzwe amadorali ya Amerika 88.18 ku kilo, ni ikuvuga ibhumbi 129 by’amafaranga y’u Rwanda. 

Iyo kawa yahize izindi kubona igiciro gihanitse binyuze mu cyamunara mpuzamahanga cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 08 Ukwakira 2025. 

lki giciro gikubye inshuro 14 icyo izindi kawa zicuruzwaho muri uyu mwaka. 

Karangwa Evariste, uhagarariye kompanyi ya ‘K-Organics Ltd’ y’i Huye ifite ikawa yaguzwe kugiciro cyo hejuru, yavuze ko “yishimiye iki giciro kuko kigiye kumufasha guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa ndetse no kuzamura imibereho myiza muri rusange.

Bizimana Claude, Umuyobozi Mukuru wa NAEB, yavuze ko umusaruro w’iri rushanwa ari ikimenyetso cy’ubufatanye bw’abari mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa, ndetse n’ubudasa bwi’kawa y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Ati: “Ibi tugezeho uyu munsi ni ikimenyetso cy’umusaruro wo gushyira hamwe. Buri piganwa ryabaye kuri buri kawa mu cyamunara risobanuye kwishimira ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga ndetse n’ishoramari rishya ku buhinzi bw’ikawa”

Iri rushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda ribaye ku nshuro ya kabiri ritegurwa mu rwego rwo gushimira abahinzi, abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga umuhate bagira mu guteza imbere ikawa y’ubwiza buhebuje, ndetse no kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga. 

Usibye iri rushanwa, NAEB ikomeje gushyira imbaraga mu gufasha abahinzi guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa, hagamijwe kuzamura umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, ndetse no kwagura amahirwe ku isoko mpuzamahanga. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA