Ikibazo cy’ubumenyi budahura n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo kibazwe nde?
Uburezi

Ikibazo cy’ubumenyi budahura n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo kibazwe nde?

KAMALIZA AGNES

November 22, 2024

Ubumenyi bw’abapigana ku isoko ry’umurimo budahura n’ubukenewe bukomeje kwinubirwa n’abatanga akazi na ba rwiyemezamirimo, kuko bagaragaza ko bibateza ibihombo bikabije ari nabyo abenshi bashingiraho baha akazi abafite uburambe muri ko.

Ibi kandi bituma ubushomeri mu rubyiruko bwiyongera haba abarangije amashuri yisumbuye na kaminuza.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), buheruka gushyirwa ahagaragara mu kwezi gushize bwagaragaje ko abafite imyaka 16 kuzamura bemerewe gukora ari miliyoni 8,3 muri bo miliyoni 4,5 bafite akazi mu gihe abarenga ibihumbi 817 ari abashomeri, naho abarenga miliyoni 3 bakaba batari ku isoko ry’umurimo.

Kuba abatanga akazi bakemanga ubumenyi bwabo bagaha bishimangirwa n’ubushakashatsi bwa NISR bugaragaza ko abarenga miliyoni enye, bangana na 58% bari ku murimo badatanga umusaruro ukwiye.

Niyomubyeyi Jean Bosco, ni umukozi mu kigo Masaka Business Incubation Center, ikigo gifasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito kuyagura,  agaragaza ko abari ku isoko ry’umurimo badafite ubumenyi bukenewe bujyanye n’imirimo iboneka.

Yagize ati: “Usanga ubumenyi bwabo budahagije, urebye hakenewe imikoranire n’ibigo by’imari n’abari mu burezi, ari uburyo bwo gutegura no kwigisha urubyiruko kugira ngo babahe ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo kuko nabyo biri mu mbogamamizi. Hari igihe usanga imirimo yabonetse idahura neza n’ubumenyi abasohoka ku isoko ry’umurimo bafite.”

Yongeyeho ko ubumenyi buke buhombya ba rwiyemezamirimo kuko usanga batengushywe nabo bahaye akazi.

Irakoze Rachel, ni Umuyobozi w’ishami rishinzwe gahunda y’imibereho myiza yo mu mutwe, mu muryango wita ku bibazo byo mu mutwe Mental Health Hub yemeza ko hari ibyigishwa mu mashuri bidahura n’ibiri ku isoko nkaho usanga amasomo amwe n’amwe ntaho akoreshwa, agasaba ko mu byigishwa hakongerwamo ibyafasha abaza gupigana ku isoko.

Ati: “Ni gute ubumenyi umunyeshuri aba yahawe bwahuzwa n’akazi? Iyo tugeze mu kazi hari ubwo dusanga ibirimo bitandukanye n’ibyo twize mu ishuri kandi usanga niba warize nk’imibare mu ishuri utisanga ukora iyo mibare wize. Icyakongerwa mu mashuri ni ukwigisha ubumenyi bw’ibanze bukenerwa mu kazi.” Yongeyeho ko ibyigishwa mu mashuri byaba nk’ibifasha abantu gufunguka mu gihe ibindi bahabwa ari inyongera zibahuza n’isoko ry’umurimo.

Uwera Litha, ni umwe mu basoje kaminuza mu by’ubuhinzi yemeza ko ubumenyi bakura mu ishuri atari bwo basanga ku isoko ry’umurimo ndetse ibyinshi baba ntaho bahuriye nabyo mu ishuri.

Ati: “Ubumenyi bwo ku ishuri ntabwo buhagije kugira ngo wemererwe gukora akazi hari andi mahugurwa uba ukeneye, hari andi masomo ugomba guhabwa n’ibindi.”

Yongeyeho ko hari ubwo usanga ahanini biterwa nuko baza bagakora akazi kose kabonetse ahanini kaba kadafite aho gahuriye n’ibyo bize, ariko agaragaza ko hari ubumenyi bw’ibanze bwakongerwa mu mashuri ku buryo umunyeshuri arangiza yiteguye akazi kose.

Minisiteri y’Uburezi ibivugaho iki?

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette, ubwo mu gusubiza ikibazo cy’abarangiza ishuri nta bumenyi bujyanye n’uburi ku isoko ry’umurimo yavuze ko abarangiza nta byinshi bazi, asaba ba rwiyemezamirimo n’abatanga akazi gufata umwanya bakabafasha kwigisha.

Yagize ati: “Iyo urangije amashuri uba utaragira uburambe mu kazi uba ugifite byinshi byo kumenya gusa ba rwiyemezamirimo cyangwa abikorera turabasaba bajye bafata akanya na bo badufashe kwigisha. Kwiga ntabwo birangirira mu ishuri iyo umuntu ageze mu kazi akomeza kwiga biradusaba aho dukora gufata aba banyeshuri tukabegera tukabazamurira ubushobozi.”

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ibivugaho iki?

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Nkulikiyinka Christine yemeza ko ubumenyi busabwa mu kazi budahuye cyane nubwo abantu baba bafite bavuye mu mashuri cyane ko ibyigirwa mu bitabo bitandukanye n’ibibera mu buzima.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb.Christine Nkulikiyinka

Agaragaza ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo hari gutegurwa gahunda y’igihe kirerekire aho abantu bazajya bategurwa bagahabwa amasomo ajyanye n’imirimo igiye guhangwa.

Ati: “Turi gutegura gahunda yo kujya tureba mu gihe kirekire ubushobozi buzakenerwa; imirimo igiye kuza ku isoko mu Rwanda irasaba iki kugira ngo hakiri kare abo bantu tubategure noneho igihe imirimo iziye niba hagiye gufungurwa uruganda wenda rw’impu mu myaka ibiri, tukaba twigishije abantu muri iyo myuga yose izakenerwa urwo ruganda nirufungura rusange barahari.”

Yongeyeho ko hari gahunda yo kwigira ku murimo.

Yagize ati: “Ibyo wigiye mu bitabo biba bitandukanye n’ibibera mu buzima. Dufite gahunda yo gufasha abantu barangije kwiga ku buryo bashobora kujya kwimenyereza umurimo mbere yo gutangira akazi babarizwamo.”

Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cya kabiri (NST2), n’icyiciro cyo guhanga imirimo aho Guverinoma  yiyemeje ko  hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA