Ikibuga cy’Indege cya Dubai cyatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko cyongeye gukora nyuma yo guhagarikwa by’agateganyo, aho Umuryango w’Ibihugu by’Abarabu wavugaga ko ibyo bihugu bihanganye n’igitero giturutse muri Iran.
Nyuma y’icyumweru kimwe intambara hagati ya Isiraheli, Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagabye ibitero kuri Iran itangiye, ingaruka zabaye nyinshi.
Ikibuga cy’Indege cya Dubai, ubusanzwe gikoreshwa cyane kurusha ibindi mu rujya n’uruza mpuzamahanga, cyahagaritse by’agateganyo ibikorwa byose ku bw’umutekano w’abagenzi, abakozi b’ikibuga cy’indege, n’abakozi b’indege. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026, ibikorwa byasubukuwe igice nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Dubai.
Nk’uko byatangajwe na Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI), ni mu gihe ngo Isiraheli yateye ibisasu ku murwa mukuru wa Irani, Téhéran, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe, nyuma y’uko Donald Trump avuze ko ashaka ko Iran ishyira intwaro hasi ikishyira mu maboko ye, ingabo za Israel (IDF) zagabye ibitero byinshi mu murwa mukuru wa Iran nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ingabo za Isirayeli mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu.
Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare, Isiraheli na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomeje kugaba ibitero ku murwa mukuru wa Iran, Tehran. Donald Trump yavuze ko agomba kugira uruhare mu guhitamo uzasimbura Ali Khamenei, wishwe mu gitero cyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ndetse yemeza ko atarwanya ishyirwaho ry’umuyobozi mushya w’idini.
Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, byatangaje ko nta biganiro bizabaho kugeza igihe Iran itazongera guteza akaga kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi intego y’iyi ntambara zikagerwaho.