Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasabye abantu bose gutangira ku gihe amakuru ku bakora ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no kubungabunga ibimenyetso bifasha abahohotewe kubona ubutabera. Umuvugizi wa RIB Dr Thierry B. Murangira avuga ko ikigamijwe ari ukubona ibimenyetso no kubibungabunga.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thiery avuga ko imbaraga zashyizwe mu gushakisha ibimenyetso bikenewe mu gutanga ubutabera ku bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina zirimo gutanga umusaruro. Yabigarutseho ejo ku wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024 ubwo hahugurwaga abaforomo basaga 90.
Aya mahugurwa azamara iminsi itanu agamije kongerera ubumenyi abaforomo n’abaforomokazi ku bijyanye no gufata no kubungabunga ibimenyetso bya gihanga bikurwa ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, no kurushaho kunoza service bahabwa.
Dr Murangira, Umuvugizi wa RIB, agira ati: “Buriya hari n’abana b’abahungu basambanywa, bagasambanywa n’abakobwa bakuze urumva rero igihe yahohotewe na we araza tukamwakira ariko ntabwo tureba ngo ni umugabo cyangwa igitsina gore.
Abagabo bamwe batangiye kujya bashira amanga bakegera Isange One Stop Center bagatanga ibirego kandi abagore bagakurikiranwa.
Gahunda yo kubika ibimenyetso yo irakomeje ariko ikigambiriwe ni ukugira ngo ibimenyetso biboneke.”
Kugeza ubu abaganga bakorera mu bitaro bifite serivisi za Isange One Stop Centre nibo bafite ubumenyi bwo gukusanya no kubika ibimenyetso bya gihanga, bikoreshwa mu butabera ku bana n’abandi bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Kutamenya amakuru ngo byatumaga hari bimwe muri ibyo bimenyetso bisibangana, ari nayo mpamvu inzego zibishinzwe zatangiye guhugura bamwe mu baforomo kugira ngo bazajye batange inyunganizi igihe cyose bizaba bikenewe.
Umukozi ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC Mutoni Merab, agira ati: “Ufashe umubare w’abanasi (Nurse) mu bitaro ni benshi bityo rero icyifuzo cy’igihugu cyacu nuko bose bagomba kugira ubumenyi bungana kugira ngo igihe cyose uwakorewe ihohoterwa aje kwa muganga bamufashe nta n’ahantu ahagaze.”
Abaforomo 96 bo mu bitaro 48 batangiye amahugurwa azabafasha kunganira abaganga gufata no kubungabunga ibimenyetso bya gihanga, byifashishwa mu butabera. Ni amahugurwa bitezeho kuziba ibyuho bahuraga nabyo mu kazi kabo ka buri munsi.
Nizeyimana Jean Damascène agira ati: “N’ubundi hari amakuru dusanzwe dufite twakuye mu ishuri ariko bimwe mu byo twari dusanzwe dukora hari ubumenyi tubona ko bwari bukeneye kongerwa.”
Musabe Adrie, Umuforomo mu bitaro bya Nyanza yavuze ati: “Umurwayi iyo aje ni wowe ahingukiraho akenshi na kenshi umuha amakuru y’aho yakura ubufasha noneho warangiza ukamufasha kudasibanganya ibimenyetso.”
Umuyobozi w’Umuryango Haguruka, uharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana, Munyankindi Monique, avuga ko hari bamwe mu bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina batabona ubutabera kubera ikibazo cy’ibimenyetso bidahagije.
Agira ati: “Hari igihe ujya muri dosiye y’uri mu rukiko ugasanga umuntu yakorewe ihohoterwa kandi bizwi bigaragara ariko bajya kureba bagasanga ibimenyetso byafashwe ntakigaragaza ko ari uwo nguwo wamufashe ku ngufu.”
Imibare ya RIB igaragaza ko mu myaka ibiri ishize abantu 19,648 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, muri bo 10,439 ni abana bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko.