Nubwo umuhanda Kidaho-Butaro-Base w’ibilimetero 63 ugeze ku kigero cya kuri 75% ushyirwamo kaburimbo, abaturage bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Burera bavuga ko batangiye kubona impjnduka z’iterambere kuko ikiguzi cy’urugendo kimaze kugabanyukaho kabiri.
Bamwe mu bavuganye na Imvaho Nshya bagaragaza uburyo bishimiye uburyo uyu muhanda wahise woroshya ngendo nubwo utaragera ku kigero cya 100%.
Bahamya ko ari umuhanda w’igisubizo cy’ibibazo by’ingendo bahuraga na byo, bakaba bashimira imiyoborere myiza yabagejejeho iki gikorwa bari barasezeranyijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yasuraga Akarere kabo ka Burera.
Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika Musonera Eulade, yagize ati: “Mbere yo kubakwa k’uyu muhanda, kuva i Musanze ujya i Butaro twishyuraga amafaranga ibihumbi bitatu (3000 Frw), ariko ubu tugeze ku mafaranga 1500 gusa. Ibi byadufashije cyane mu buhahirane.”
Shimirwa yagize ati: “Ku ruhande rw’abakoraga ingendo bakoresheje moto, mbere byageraga ku mafaranga 15000 uvuye i Musanze ujya i Burera, ariko ubu tugeze ku bihumbi 9000. Ibi bikaba byaragabanyije cyane ikiguzi cy’urugendo.”
Aba baturage bavuga ko kuba haraje amakompanyi abiri atwara abagenzi byatumye habaho irushanwa mu gutanga serivisi nziza ku giciro gito.
Abashoferi na bo bavuga ko mbere uyu muhanda utarashyirwamo kaburimbo wabagiraga ho ingaruka zikomeye, kuko imodoka zangirikaga kenshi, bigatuma bahomba ndetse n’abagenzi bakinubira ibiciro bihanitse.
Maniriho Robert ni umwe mu bashoferi bakoresha uyu muhanda Kidaho– Butaro yagize ati: “Mbere imodoka zacu zangirikaga cyane kubera umuhanda mubi, ariko ubu tugenda neza nta bibazo, n’abagenzi barushijeho kwiyongera kubera ibiciro byagabanutse bivuye ku mafaranga 3000 agera ku 1500, kaburimbo yoroheje ingendo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina na we yashimye uruhare rw’imiyoborere myiza mu kubaka uyu muhanda, avuga ko worohereje cyane abagana serivisi zitandukanye zirimo iz’ubuvuzi.
Yagize ati: “Uyu muhanda worohereje cyane abajya kwivuza ku Bitaro bya Butaro bizwiho kuvura kanseri, ndetse unafasha abajya guhahira no gusura abavandimwe babo batuye mu Karere ka Burera baturutse mu tundi Turere.”
Yakomeje asaba abaturage kubyaza umusaruro uyu muhanda, bawukoresha mu bikorwa bibateza imbere, kandi bakawufata neza birinda kuwonona.
Biteganywa ko uyu muhanda uzuzura utwaye miliyari 96 na miliyoni zisaga 733 z’amafaranga y’u Rwanda.

