Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko igiciro cy’ikawa y’ibitumbwe mu Rwanda cyazamutseho 25%, aho ikilo cyashyizwe ku mafaranga 750 y’u Rwanda mu 2026, kivanwa ku mafaranga 600 cyariho mu 2025.
Ibi NAEB yabigarutseho mu itangazo Imvaho Nshya ifitiye kopi, ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Mutarama 2026.
Muri iryo tangazo, NAEB yamenyesheje abahinzi b’ikawa, inganda ziyitunganya ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bose mu buhinzi bw’ikawa ko, muri Sizeni ya 2026, igiciro fatizo cy’ikawa igemurwa ku ruganda cyemejwe.
Iti: “Igiciro cy’ikawa yeze kandi ihishije neza ni amafaranga y’u Rwanda 750 Frw ku kilo. Igiciro cy’ikawa yarerembye (Floaters) ni amafaranga y’u Rwanda 200 Frw ku kilo.”
Uku kuzamuka kw’igiciro cy’ikawa biteganyijwe ko kuzagira impinduka ku bahinzi bayo, binongera ishoramari mu buhinzi bw’ikawa no guteza imbere umusaruro ujyanwa ku masoko mpuzamahanga.
NAEB yamenyesheje ko nta wemerewe gukoresha igiciro gitandukanye n’icyatangajwe kandi ko icyatangajwe gitangira gukurikizwa tariki ya 13 Mutarama 2023.
Icyatumye igiciro cy’ikawa y’u Rwanda kizamuka
NAEB ivuga ko izamuka ry’igiciro cy’ikawa mu Rwanda rishingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo izamuka ry’igiciro cy’ikawa ku isoko mpuzamahanga, aho ikawa ikomeje kugurishwa ku giciro kiri hejuru ugereranyije n’imyaka yashize, bigira impinduka ku bihugu biyohereza mu mahanga birimo n’u Rwanda.
Ikindi NAEB igaragaza ni agaciro k’ivunjisha k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari rya Amerika, aho impinduka mu ivunjisha zigira uruhare mu kongera amafaranga aboneka ku ikawa yoherejwe mu mahanga, bityo bikagira ingaruka ku giciro ihabwa umuhinzi ku isoko ryo mu gihugu.
NAEB ivuga kandi ko kwaguka kw’amasoko y’ikawa y’u Rwanda byagize uruhare rukomeye muri iri zamuka ry’igiciro. U Rwanda rwashyize imbaraga mu kwamamaza ikawa yarwo mu ruhando mpuzamahanga, bituma abaguzi bayo biyongera mu bihugu bitandukanye, bityo bikagira ingaruka nziza ku isoko no ku giciro cy’ikawa y’u Rwanda.
NAEB igaragaza ko gutunganya ikawa neza hagamijwe kuyongerera ubwiza biri mu byatumye igiciro cyayo cyiyongera.
Kuri ubu, 80% y’ikawa y’u Rwanda iba yaciye mu nganda ziyitunganya ikozwe neza (Fully Washed Coffee). Hanongerwaho n’ubundi buryo bushya bwo gutunganya ikawa bukomeje gukundwa ku isoko mpuzamahanga kandi bugurwa amafaranga menshi, burimo Natural, Anaerobic na Honey, ubu bumaze kugera kuri 5% by’ikawa yose u Rwanda rwohereza mu mahanga.