Ikiraro gihuza Muhanga na Ruhango cyangiritse cyahagaritse ubuhahirane
Amakuru

Ikiraro gihuza Muhanga na Ruhango cyangiritse cyahagaritse ubuhahirane

HABIMANA Eric

February 12, 2026

Ikiraro gihuzaAkarere ka Muhanga n´Akarere ka Ruhango kimaze imyaka ikabakaba itandatu cyangiritse, gihangayikishije abaturage bo mu Mirenge ya Shyogwe muri Muhanga n’uwa Byimana muri Ruhango kuko kibangamiye ubuhahirane bw’abaturage bo mu Turere twombi.

Aba baturage bavuga ko iyangirika ry’icyo kiraro cyambukiranya umugezi wa Ayideri rituma banyura mu mazi mu gihe cy’impeshyi ariko ngo iyo hari imvura umugezi  uba wuzuye bakabura uko bambuka.

Basaba ko cyakongera kubakwa maze abatuye mu Mudugudu wa Matsinsi, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga n’abandi batuye mu Murenge wa Byimana mu Karere Ruhango.

Iki kiraro cyangiritse cyanyuragaho imodoka na moto bitwaye abantu babaga baremye isoko ryo ku Mugina w´Imvuzo muri Ruhango, none ubu ngo yaba abanyeshuri n´abandi bashaka kwambuka bibasaba kunyura mu mazi na bwo mu gihe ari make.

Nyirambarubukeye Gaudence utuye mu Mudugudu wa Matsinsi, ati: “Ayideri yaraturitse amazi aza ari menshi kuko icyo gihe imvura yari yabaye nyinshi; yaraje aragikubita gihita gicikamo kabiri. Cyanyuragaho abantu benshi, abavuye za Muhanga, Mbuye n’ahandi, mbese hanyuraga abantu benshi. Ubu rero byo kubura uko tugira tunyura hano hasi mu mazi, haranyerera noneho iyo imvura yaguye uri hakurya arahaguma uri hakuno akahaguma kugeza igihe amazi agabanyukiye.”

Ntakirutimana Elie utuye Mumudugudu wa Nyamaganda, na we ati: “Bitewe na kiriya cyuzi nyine Ayideri cyaruzuye amazi araza arakijyanya, hashize imyaka myinshi kuko cyangiritse muri 2020. Nkubu imvura imaze iminsi igwa ariya mazi ntawayanyuramo kuko hari nabo atwara bakabasanga mumugezi w´ururumanza, twifuza ko ryakorwa rikongera rigatanga umusaruro kuko ubu guhahirana biratugora.”

Aba baturage bavuga ko ushatse kurema isoko rya Mbuye cyangwa ku Mugina w´Imvuzo muri Ruhango bibasaba kujya kuzenguruka muri kaburimbo, naho abanyeshuri bo biga nabi kuko basiba iyo amazi yabaye menshi, bagasaba ko ryakongera rikubakwa kuko ryaboroherezaga mu buhahirane.

Nshimiyimana Gilbert, Umuyobozi w´Inama Njyanama y´Akarere ka Muhanga, avuga ko ikibazo cy´ibiraro byangiritse bakizi, ariko ngo bagenda bahera kubihuza abantu benshi kurusha abandi kandi na byo bikajyana n´ubushobozi buba buhari.

Ati: “Ibyo biraro byose byangiritse birazwi kandi ibyinshi byakorewe inyigo yo kugira ngo bisanwe wenda ikiba ni icy´ingengo y´imari ahubwo kubisana ni byo bigenda bikurikiza ibihuza abaturage benshi kurusha abandi.”

Iki kiraro abaturage basaba ko cyakongera gusanwa cyatwawe n´umugezi wa Ayideri mumwaka wa 2020 ubwo imvura yagwaga ari nyinshi amazi akuzura agasandara ari na yo yatwaye igice kimwe cy´iki kiraro.

Ibi byahise bihagarika ubuhahirane bw´abakinyuragaho baremye amasoko, abagiye kwiga ubu bikaba bisigaye bibasaba kugenda basimbukira kumabuya ari muri ayo mazi abandi bagahitamo kuyagendamo basa n´abakambakamba na bwo mu bihe by´imvura aya mazi aba yabaye menshi bagatinya kuyacamo kuko yabatwara.

Umubyeyi arimo kwambuka mu buryo bugoye kugira ngo agere hakurya
Amazi y’umugezi wa Ayideri ni yo yasenye iki kiraro gihuza Uturere tubiri

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA