Ikoranabuhanga ku isonga mu bizateza imbere ireme ry’uburezi muri Afurika
Uburezi

Ikoranabuhanga ku isonga mu bizateza imbere ireme ry’uburezi muri Afurika

KAMALIZA AGNES

March 20, 2025

Abayobozi muri kaminuza zitandukanye za Afurika bagaragaje ko ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo guhindura uburezi mu buryo bwagutse no gufasha kugabanya ikiguzi cy’uburezi.

Mu nama ya za kaminuza za Afurika (THE, ‘Times Higher Education Africa Universities Summit) yasoje kuri uyu wa 20 Werurwe 2025, bagaragaje ko ikoranabuhanga ari inkingi ya mwamba mu guhindura uburezi, gukemura ibibazo by’ikiguzi gihanitse mu kubona amasomo no kunoza ireme ry’uburezi.

Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda, Nsengimana Joseph yagaragaje ko ikoranabuhanga rizazana impinduka zifatika ari nako ibibazo bihari bishakirwa ibisubizo.

Ati: “Ibisubizo twiteze mu ikoranabuhanga bizahindura ingeri zose n’uburezi. Ni amahirwe kuko hagomba kurebwa n’inzitizi zatuma uburezi bungana bugera kuri bose mu ikoranabuhanga nta guheza. Tugomba kureba ikoranabuhanga mu bice byose ntitwibande mu mijyi gusa ahubwo tukajya no mu byaro.”

Yongeyeho ko ikoranabuhanga ryonyine ridahagije kuko hakenewe amahirwe angana mu banyeshuri bose ko, za kaminuza zikwiye kumenya ko n’ibyaro bitagomba gusigara inyuma.

Yagaragaje ko gushishikarira no kongera gukoresha abashakashatsi mu ikoranabuhanga bizateza imbere imyigire n’imyigishirize.

Victor Okeugo, Umuyobozi mu by’iterambere n’ubucuruzi muri Times Higher Education yagaragaje ko ikoranabuhanga rizazana ibisubizo ku barimu n’abanyeshuri.

Yagize ati: “Kaminuza zikwiye gukoresha ikoranabuhanga mu myigire hongerwa amasomo atangirwa kuri murandasi, (online learning).”

Yongeyeho ko ari uburyo bwo gufasha abanyeshuri kubona amakuru y’akazi n’isoko ry’umurimo, guhanga udushya, no gukorana n’ibigo by’ikoranabuhanga mu rwego rwo kongera amahirwe yo kubona akazi.

Faouzi Kamoun, Umuyobozi wungirije wa kaminuza ‘Esprit School of Business’ yo muri Tunisia, yemeje ko itandukaniro rizigaragaza mu gihe ikoranabuhanga ryakwimakazwa ariko agaragaza impungenge z’ubushobozi budahagije mu bihugu bitandukanye.

Icyakora yavuze ko imikoranire ishobora kuzaziba ibyuho kuko ibihugu bigiye gusenyera umugozi umwe.

Ati: “Gufatanya mu bibazo bitwugarije nk’ibura ry’abarimu, ibibazo byo kubura akazi ku banyeshuri barangije, n’ibindi bizatuma uburezi buzanira umugabane iterambere.”

Abayobozi batandukanye bemeje ko ikoranabuhanga rigomba gushorwamo imari kugira ngo rirusheho gufasha kuko iterambere ry’Afurika rishingiye ku burezi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA