Imurikabikorwa mu ikoranabuhanga mu Buhinzi n’Ubworozi rizatangira ku wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2024 ryitezweho kunoza tekinoloji biganisha ku kwihaza mu biribwa ndetse bakarushaho kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikanagera ku isoko.
Ni imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ribaye ku nshuro ya 17 ribera ku Mulindi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ahateganyijwe kumurikira ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubuhinzi budahungabanywa n’ibihe, umutekano w’ibiribwa ku buryo burambye’.
Umuyobozi ushinzwe kuvugurura ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr Patrick Karangwa yagarutse ku kamaro k’imurikabikorwa.
Ati: “Imurikabikorwa rifite umumaro ndetse no kongerera agaciro ibihingwa, haba harimo ikoranabuhanga rifasha abahinzi gutera imbere, haba harimo abafite inyongeramusaruro, imashini zihinga, izumisha umusaruro, izifashishwa mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ndetse n’amasoko.”
Yasobanuye ko ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi ari mu byicirp byose, tekinoloji, gutegura umurima, ikoranabuhanga mu gukoresha imashini zihinga, ibishyirwa mu butaka, imbuto nziza, ifumbire, byose bigira tekiniki zikoreshwa mu buhinzi.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Kabiri, aho yavuze kandi ko ubumenyi buturuka mu bushakashatsi cyangwa se umuntu akaba yanabukura mu ngendoshuri.
Ati: “Ikigo cy’ubushakashatsi cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyakoze ubushakashatsi ku byava mu bihingwa nk’imitobe muri karoti, hanazamo n’ibijyanye n’ishoramari. […..] kubanza kumenya ngo tekinoloji, ubumenyi biri he? Umuntu ashobora kujya hanze kubushakayo, si ngombwa muri RAB.”
Jean Pierre Kamanzi ushinzwe ibikorwa mu ruganda Rwanda Fertilizer Campany ruvanga ifumbire ruherereye mu Karere ka Bugesera, yavuze ko ubuhinzi buteye imbere haba harimo ikotreshwa ry’inyongeramusaruro.
Yagize ati: “Imurikabikorwa ntiwavuga ubuhinzi buteye imbere hatarimo ifumbire, kandi abahinzi barabyumva neza kuri ubu kuko mu ntangiriro byari ikibazo. Tugenda dukora ifumbire ijyanye n’ubutaka ariko inahendukiye abahinzi.”
Yongeyeho ko ifumbire ikoreshwa hagendewe ku miterere y’ubutaka, ibyo bigatuma umusaruro uba mwiza.
Yagize ati: “Tumaze imyaka 4 turi ku isoko. Urugero iyo NPK tumaze kuyitanga uyu mwaka, twegera abahinzi ariko kandi hari imodoka ya laboratwari, igenda ipima ubutaka bw’abaturage. Ku ikubitiro twihaye gahunda yo gupimira abahinzi ubutaka mu Turere 14 ubu tumaze kugera mu 10, buri Karere twagiye dupima ubutaka ku buryo tuba dufite icyegeranyo rusange. Turapima, tugakora isesengura tukabwira umuhinzi ngo ubutaka bwawe bubereye ifumbire imeze gutya.”
Abaje kumurika ubu bagera kuri 479, harimo abaturutse muri Nigeria, Senegal, mu Buhinde, Hongrie, u Buyapani, Sudani y’Epfo n’ibindi.
Imurikabikorwa rya 17 rizatangira ku ya 31 Nyakanga risoze ku ya 9 Kanama 2024.