Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yagaragaje ibyuho bikiri mu itegeko rigenga guteza cyamunara aho imitungo ikomeje kugurwa ku mafaranga make cyane, ugereranyije n’agaciro kayo bigahombya abaturage.
Ibyo Umuvunyi Mukuru yabagiragaragarije Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ubwo bagiranaga ibiganiro kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi ya 2023/2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024/2025, kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2025.
Uwo muyobozi yerekanye bimwe mu bibazo Urwego rw’Umuvunyi ayoboye rwabonye bishingiye ku karengane abaturage bahura na ko mu gihe cyo kurangiza imanza za cyamunara aho imitungo iteshwa agaciro mu buryo bubabaje.
Yavuze ko nubwo hashyizweho uburyo bwo kurangiza imanza za cyamunara binyuze mu ikoranabuhanga ariko hakiri ibyuho by’akarengane.
Nirere yeretse Intumwa za Rubanda ko hari ubantu binjira mu ikoranabuhanga bagakora uburiganya bagamije gupfobya imitungo n’ibindi bigamije kwibonera inyungu bikarangira umuturage abirenganiyemo.
Yagize ati: “Biratangaza ukuntu inzu yari ifite agaciro ka miliyoni 30, iguzwe miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko hari ikintu kiba cyabaye.”
Yongeyeho ati: “Ibyaha by’ikoranabuhanga na byo bizamo, umuntu akaba yakwinjira mu ikoranabuhanga akavuga ati dore ibiciro bigeze ahangaha shyiramo ibihumbi 50 uwegukane”.
Madamu Nirere yavuze ko hakenewe imbaraga zidasanzwe mu guhangana n’ibyo bibazo by’ikoranabuhanga kuko bigaragara ko ingamba zashyizweho zitatanze umusaruro uko bikwiye.
Ati: “Ingamba ziriho zikwiye gusesengurwa, ese ziracyatanga umusaruro zari zitezweho? Nko mu guteza icyamunara, nibura bigakorwa hagezwe ku gaciro ka 75% y’agaciro k’umutungo watanzweho ingwate.”
Yongeyeho ati: “Nk’umuntu yari afite umwenda w’ibuhumbi 20, uwo muntu ntabwo yari yarishyuye Banki, noneho bafata inzu n’umurima. Ni ukuvuga ngo uko yaba angana kose, umuhesha w’inkiko azihemba hari abafata 5% y’umutungo cyangwa ibihumbi 500 nk’uko byagenwe n’itegeko, biterwa n’ubwumvikane bwabaye. Wa mutungo ukagurishwa kandi ntuba wenda kugaruzwa.”
Yumvikanishije ko inzego bireba zirimo Minisiteri y’Ubutabera zikwiye kugira icyo zikora ibyo byuho biri mu itegeko bituma imitungo imwe iteshwa agaciro muri cyamunara bigakosorwa kandi hakagenzurwa n’abantu baba binjira muri sisitemu ibigenga bagakora amakosa.
Abadepite bavuze ko ibyo bibazo na bo babona ko bibangamiye abaturage.
Hon. Nabahire Anastase, Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yagaragaje ko na bo babona ibyo byuho by’amategeko, bituma imitungo y’abaturage iteshwa agaciro kandi bazakiganiraho na Minisiteri y’Ubutabera ngo gikemuke.
Yavuze ko nyuma y’aho ikoranabuhanga rishyiriwe muri gahunda zo kurangiza imanza za cyamunara hari umusaruro byatanze ariko kandi hakiri na byinshi byo gukosora.
Ati: “Bikorwa ku mpapuro n’abantu bakabihagararaho, byarimo icyuho gikomeye cyane harajemo abitwa aba komisiyoneri. Minisiteri y’Ubutabera ibyigaho, ibishyira muri sisitemu y’ikoranabuhanga”.
Nabahire yavuze ko abo bantu bitwa abakomisiyoneri bapfobya imitungo y’abaturage, bakomeje kwinjira muri iyo sisitemu, ari na yo mpamvu hakomeje kongerwa imbaraga mu guhangana n’ibyo byaha n’ibindi bitaranoga.
Itegeko rigenga cyamunara, riteganya ko cyamunara itangazwa ikitabirwa bwa mbere, abarebwa n’uwo mutungo iyo banze igiciro cyatanzwe ku mutungo watanzweho ingwate kiri hasi, ikongera ikitabirwa bwa kabiri, yongeye ku bwa gatatu, igiciro cyatanzwe kiruta ibindi ni cyo cyakirwa.
Kuri iyo nshuro ya gatatu ni ho Umuvunyi Mukuru agaragaza ko imitungo y’abaturage iteshwa agaciro mu buryo bubabaje.
Yagize ati: “Abakomisiyoneri ntabwo bakuye mu ruge, hari n’abazobereye mu by’ikoranabuhanga, cyangwa n’abakorana n’abatanga ibiciro. Ibyo rero ugasanga ababaye muri izo ntera, bapfobya iyo mitungo, ari byo Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko abaturage baharenganira.”
Nabahire agira inama abaturage ko mu gihe hagize utsindwa agomba kwihutira kwishyura, imitungo ye itaratezwa cyamunara cyangwa se agashaka uko habaho inzira z’ubuhuza bityo we n’uwo bafitanye ibibazo bagafashwa kubikemura.
Ati: “Akumvikana n’uwo yishyura,umutungo we utaragezwa muri cyamunara ngo bawupfobye.”
Nabahire yavuze ko gupfobya agaciro k’umutungo mu cyamunara ku nshuro ya gatatu, bidahombya umuturage gusa, kuko ahombana n’umuryango we ndetse na banki yamuhaye ingwate.
Icyakora yijeje ko icyo kibazo bazakiganira na Minisiteri y’Ubutabera kugira ngo gikemuke haba mu buryo bw’ikoranabuhanga no mu bindi byose bituma cyamunara zitanyura mu mucyo.