Mu Karere ka Bugesera ni ahantu hakunze kwibasirwa n’amapfa abantu bagasuhuka, ariko kuri ubu kubera ikoranabuhanga rikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi no kubungabunga ibidukikije, bareza ntibagisuhuka kandi banunguka ubumenyi mu kunoza umwuga wabo.
Umwe mu batuye mu Karere ka Bugesera witabiriye imurikabikorwa rya 17 ry’ubuhinzi n’ubworozi ku Mulindi mu Karere ka Gasabo yatangarije Imvaho Nshya ko ubumenyi bahawe mu bijyanye n’ikoramnabuhanga mu buhinzi kimwe no kubungabunga ibidukikije byatumye beza.
Niyibizi Jean Marie Vianney yavuze ko mu 2000 u Bugesera bwari bufite ikibazo cy’amapfa, ariko nyuma babona umufatanyabikorwa wabahaye ubumenyi mu bijyanye no kunoza ubuhinzi banabungabunga ibidukikije.
Yagize ati: “Mu 2000 mu Bugesera hari amapfa, twarasuhukaga, ariko nyuma noneho tugira amahirwe imvura irongera iragwa, ikiyaga cya Cyohoha ya Ruguru cyongera kugira amazi, abahanga bavuga ko byatewe n’uko twahinze tukagisatira.
Nyuma haje kuza Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta wita ku bidukikije, guteza imbere ubuhinzi no kurwanya ubukene (APEFA), uradufasha utwereka uburyo tudakwiye guhinga dusatira ikiyaga, ahubwo dukwiye guhinga mu mpinga z’imisozi.”
Yongeyeho ko ikoranabuhanga mu buhinzi ryatumye bahinga kinyamwuga kandi bahinga ibihembwe byose by’ihinga kuko buhira imyaka babikesha uwo muryango.
Niyibizi ati: “Batuzaniye imirasire y’izuba batwereka uko tuzajya tuyikoresha tudasatiriye ikiyaga. Impinduka y’uburyo duhinga, ubu tugeze ku rwego rwo kuhira imyaka dukoresheje robine ziri mu mirima. Mu kubungabunga icyo gishanga ndetse Leta yanahateye ibiti n’imigano kugira ngo abaturage badasatira icyo gishanga.”
Yongeyeho ko ku ruhare rwabo nk’abahinzi APEFA yabahaye amahugurwa, basobanurirwa ko amapfa yaterwaga n’ukuntu batemaga ibiti bakanasatira icyo, kiyaga, ariko ko ubu ntawatinyuka kugisatira.
Avuga ko kubera kweza imboga n’imbuto, ubu yashoboye kwigurira isambu kuri ubu bamugereka amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15, abasha kugurira umuryango we ubwisungane mu kwivuza, kurihira amashuri abana n’ibindi.
Mutimanama Olive wo mu Karere ka Rulindo witabiriye imurikabikorwa ku nshuro ya 4, avuga ko kuzamo bimwungura ubumenyi kandi binatuma abona amasoko y’umusaruro w’imboga ndetse n’imbuto.
Ati: “Ni inshuro ya 4 nitabiriye imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi hano ku Mulindi kandi byagize icyo bimarira. Nahaboneye isoko kuko nahakuye abantu ngemurira imboga buri wa Gatanu bakanyishyura ku kwezi, ku buryo mba fite inyungu y’amafaranga y’u Rwanda 50 000. Mbikesha amahugurwa nahawe n’umuryango APEFA.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba ubwo yafunguraga ku mugarargaro imurikabikorwa ku buhinzi n’ubworozi yavuze ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu gukora ubuhinzi n’ubworozi kinyamwuga.
Ati: “Kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi ni ngombwa, dufite ubutaka buto ariko bwiza, dukoresheje ikoramabuhanga turushaho guhinga ibihembwe byose nta kabuza ko twarushaho gusarura tunasagurira amasoko.”
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuhinzi mu Muryango Nyarwanda utari uwa Leta wita ku bidukikije, guteza imbere ubuhinzi no kurwanya ubukene (APEFA), Diane Tuyisenge yavuze ko bita ku bijyanye no kuzamura imyumvire mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati: “Dutanga amahugurwa, dukorana n’abahinzi kuko ni bo bahinga, tubigisha kubungabunga ibidukikije. Urugero, mu Murenge wa Mareba na Ngeruka yo mu Karere ka Bugesera, abahinzi buhira imyaka yabo hakoreshwa tekiloji aho imirasire y’izuba itangiza ikirere izamura amazi yo mu kiyaga, ibafasha gukoresha amazi yo mu Kiyaga cya Cyohoha agashyirwa muri dam sheet, agakoreshwa buhira imyaka, bigatanga amahirwe ko abahinzi basarura mu bihembwe byose by’ihinga.”
Yasobanuye kandi ko iyo gahunda bayifatanya no korora amafi muri ya dam sheet bashyiramo amazi yo kuhira na byo bikaba bizamura umusaruro.
Ati: “Ayo mafi atanga umusaruro nk’uko bisanzwe kandi hakanaboneka umusaruro uturutse ku buhinzi, tubona umusaruro w’ubwoko bubiri uw’ubuhinzi n’uw’ubworozi. Ibiryo by’amafi dushyira muri dam sheet n’ibyo zisohora bimanukana nayo mazi bikazatanga n’ifumbire kuri bya bihingwa, bitanga umusaruro mwinshi.”
Abatuye mu Mirenge ya Mareba na Ngeruka mbere yuko hatangira gahunda yo kuhira imyaka mu gihe cy’izuba ntibahingaga, ubu hari umusaruro kuko no mu zuba bahinga bitewe nuko buhira.