Ikoreshwa ry’inzoga ndetse n’itabi biri mu mpamvu zitera ibyago byo kwibasirwa n’indwara zitandura ku kigero kiri hejuru, aho inzoga biri ku gipimo cya 43,4% naho itabi riri kuri 5,4%.
Ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe ku ndwara zitandura bwakozwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) bayoboye ubushakashatsi bwakozwe ku ndwara zitandura bakoresheje ikoranabuhanga rya telefoni igendanwa mu gihe cy’amezi abiri bwari burangiye.
Mbarushimana Alphonse Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Ihuriro ry’Imiryango irwanya indwara zitandura (Rwanda NCDs Alliance), avuga ko mu bushakashatsi bakoze mu 2022 na 2023 hagaragaye ko ibitera indwara zitandura biri ku bwiganze buri hejuru.
Yagize ati: “Ibijyanye n’ibitera indwara zitandura harimo kudakora imyitozo ngororamubiri, ikoreshwa ry’itabi, inzoga, n’uko abantu barya imboga. Twasanze ikoreshwa ry’itabi riri kuri 5,4% naho ibijyanye n’inzoga twasanze ari 43,4%”.
Yakomeje asobanura uburyo ubushakashatsi bwakozwemo.
Ati: “Ubushakashatsi bwakozwe hifashishijwe telefone bitandukanye n’ubusanzwe bukorwa hagerwa ku rugo ku rundi. Imibare yavuyemo yerekanye ko itari kure y’iy’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC bwo mu 2020/2021 bo bakoze bakoresheje uburyo bwo kujya kubaza urugo ku rundi mukaganira, mukavugana imbona nkubone.”
Yasobanuye ko ubwo buryo bwagize akamaro kuko bwafashe igihe gito (amezi 2) ugereranyije n’uburyo bwa gakondo bwari busanzwe bukoreshwa, aho umukozi ukora ubwo bushakashatsi agenda urugo ku rundi, ariko ubu bushakashatsi butwara byinshi ndetse n’igihe kinini ariko ubwo bwa telefoni bukoresha igihe gito kuko ababazwa bohererezwa ibibazo mu butumwa bugufi bagahita basubiza.
Mbarushimana yagize ati: “Ubushakashatsi bwakozwe hifashishijwe telephone bwakozwe mu 2022 no muri 2023 hoherezwa ubutumwa 400 000 ariko nibura twashakaga abakorerwaho ubushakashatsi bari hagati ya 3000 na 4000. Ubwa mbere hafashwe abantu 4000 naho ubwa kabiri dufata 3027.”
Abitabiriye ubushakashatsi batoranyijwe binyuze mu bigo by’itumanaho rya MTN na Airtel bafite imyaka iri hagati ya 18 na 29.
Abakuze bavuga ko bigeze gukoresha itabi bari ku gipimo cya 4.5%, abangana na 29.3% by’Abanyarwanda bakuze bavuze ko banywa itabi mu rugo naho 13.0% bavuze ko bahuye naryo mu kazi.
Abagabo wasangaga bavuga ubwoko ubwo ari bwo bwose bwo kunywa itabi kurusha abagore.
Ikindi kandi ni uko muri rusange, babiri kuri batanu bisobanuye ko abangana na 41.9% bavuze ko banyoye inzoga mu mwaka ushize, 12.5% bo ngo bakoresha inzoga buri munsi, naho umuntu umwe kuri batatu bakuze bavuga ko banyoye inzoga mu minsi 30 ishize bangana na 30.8%.
Abanyarwanda batageze kuri 6% bavuze ko banywa ibinyobwa bitandatu cyangwa byinshi mu gihe kimwe, bari hamwe n’inshuti cyangwa umuryango no kwizihiza cyangwa kwizihiza iminsi mikuru, ibirori se ari byo mvano yo kunywa ibinyobwa birimo alukolo byinshi icyarimwe.
Abagera kuri 6% bavuze ko kunywa inzoga nta kibazo biteye, mu gihe 9/10 bakuze bavuze ko kunywa inzoga buri gihe byangiza ubuzima bw’uzinywa.
Hashyizweho gahunda ya Tunyweless mu rwego rwo kugabanya kunywa inzoga mu gihugu.
Umwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya Mugisha wo mu Karere ka Nyagatare yavuze ko inzoga nyinshi kimwe no kudakora imyitozo ngororangingo byatera indwara zitandura.
Yagize ati: “Numva umuntu unywa inzoga cyane kandi ntanakore siporo ashobora kurwara indwara zirimo umuvuduko w’amaraso, diyabete n’izindi”
Numukobwa wo mu Mujyi wa Kigali we yavuze ko kurya umunyu mubisi, kutipimisha hakiri kare no kutiyakira, kutaruhuka bihagije, kudakora imyitozo ngororamubiri, kunywa itabi bishobora imvano y’indwara zitandukanye.
Mbarushimana Alphonse yavuze ko imibare y’ibyanduza indwara zitandura ndetse n’abahitanwa n’izo ndwara, irushaho kuzamuka, buri wese akaba asabwa kugendera ku makuru afite, ku bumenyi akigengesera kuko indwara zitandura ziri mu bihitana abantu benshi kandi zigahenda kuzivuza.
Yakomeje avuga ko abantu bashyira imbaraga mu kwirinda kurusha kwivuza, kuko akenshi zihitana abantu bari mu myaka yo kubyara umusaruro, hagati y’imyaka 39 na 65, kandi akoresha amafaranga menshi mu kwivuza usanga ahindura uburyo bw’imibereho.