Ku Cyumweru taliki 14 Kanama 2022 mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba habereye irushanwa ryo ku rwego mpuzamahanga mu mukino wa Triathlon “IRONMAN 70.3 Rwanda 2022”.
Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere, abasiganwa barenga 200 bahatanye mu mikino itatu ikomatanyije irimo Koga “Swimming”, Kunyonga igare “Cycling” no Kwiruka n’amaguru “Running”.
Mu koga basiganwe kilometero 1,9 hanyuma mu Kunyonga igare basiganwa kilometero 90 naho mu kwiruka n’amaguru basiganwa kilometero 21.1 aho basoje bakoze intera ya kilometero 113.

Mu Koga hakoreshejwe ikiyaga cya Kivu, hanyuma abakinnyi bavamo bafata igare bahereye kuri Serena Hotel bakomereza i Kigufi kuri Kivu Paradis Resort barakata bagaruka kuri Serena Hotel aho bazengurutse inshuro 4.


Nyuma yo gusiganwa ku igare hakurikiyeho gusiganwa n’amaguru aho abasiganwa bavuye kuri Serena Hotel bagakomeza umuhanda wa Grande Barrière-Petite Barrière bakomereza kuri RRA basubira kuri Serena Hotel aho bazengurutse inshuro 3.

Mu bagabo, Ilya Slepov ukomoka mu Burusiya ni we witwaye neza yegukana iri siganwa aho muri ibi bice byose yasoje akoresheje amasaha 4, iminota 25 n’amasegonda 24. Yakurikiwe na Stuart Hayes (England) wakoresheje amasaha 4 iminota 25 n’ibice 27 naho ku mwanya wa 3 haza Maximilien Von Berg (France) wakoresheje amasaha 04, iminota 32 n’amasegonda 53.

Ilya Slepov yatangaje ko kubera uburyo iri rushanwa riba rigoye iyo usoje uba wumva wishimye. Yakomeje avuga ko irushanwa muri rusange ryari riteguye neza ashimira Abanyarwanda uburyo babatera ishyaka mu muhanda. Ilya Slepov ni ishuro ya 8 yegukanye irushanwa nk’iri.
Muri iki cyiciro, abakinnyi b’Abanyarwanda bitabiriye ni 9 aho Tuyisenge Samuel ukinira ikipe ya CS Karongi ari we witwaye neza kuko yasoreje ku mwanya wa 7 akoresheje amasaha 4, iminota 54 n’amasegonda 2.
Tuyisenge Samuel yatangaje ko irushanwa ryari rikomeye gusa icyamugoye cyane ari uguhatana mu koga kuko atarabimenya neza. Yagize ati : “Navuye mu mazi nyuma ariko mu kunyonga igare no kwiruka ku maguru nkoresha imbaraga nyinshi kandi nishimiye uko nitwaye nkurikije uko twiteguye.”
Yakomeje avuga ko ubutaha nibitegura kare bazitwara neza birenze ibi.
Abandi imyanya basorejeho, Ishimwe Heritier yaje ku mwanya wa 8 ( 04h59’21”), Dusabe Claude yasoreje ku mwanya wa 12 (05h17’25”), Iradukunda Eric yasoreje ku mwanya wa 16 (05h35’56”). Cyuzuzo Kenny yasoreje ku mwanya wa 19 (05h46’19”), Uwimana Elise asoreza ku mwanya 24 (05h59’01”), Kayoboke Paul yasoreje ku mwanya wa 52 ( 06h38’06”), Dorian Mpiranya asoreza ku mwanya wa 53 (06h39’23”) naho Mwami Samuel asoreza ku mwanya wa 54 (06h43’55”).
Mu cyiciro cy’abakina nk’ikipe aho umukinnyi umwe akina umukino umwe undi agakina undi, ikipe M9 yari igizwe na Ngendahayo Germain, Muhayimana Japhet na Eliezer Bigoreyiki yegukanye umwanya wa mbere aho yakoresheje amasaha 4, iminota 22 n’amasegonda 23.

Ku mwanya wa kabiri haje ikipe ya Rwanda Beyond yari gizwe na Matthew Brokenshire wasiganwe mu Koga, Ruberwa Jean wasiganwe ku igare na Rukara Fazili wasiganwe ku maguru. Iyi kipe yakoresheje amasaha 4, iminota 27 n’amasegonda 48.
Ikipe yari igizwe na Mutabazi Emmanuel,Twibanirenimana Jean De Dieu na Gatete Vital ni yo yegukanye umwanya wa 3 aho yakoresheje amasaha 4, iminota 39 n’amasegonda 56.
Mu bagore, Berber Kramer ukomoka mu Buholandi ni we wegukanye umwanya wa mbere aho yakoresheje amasaha 5, iminota 8 n’amasegonda 52. Yakurikiwe na Khadiga Amin ukomoka mu Misiri wakoresheje amasaha 5, iminota 34 n’amasegonda 27 naho ku mwanya wa 3 haza Ka Wai Lee ukomoka muri Hong Kong wakoresheje amasaha 5, iminota 38 n’amasegonda 58.

Umukinnyi w’Umunyarwanda, Uwineza Hanani yasoreje ku mwanya wa 8 aho yakoresheje amasaha 6, iminota 13 n’amasegonda 24 .
Iri rushanwa ni inshuro ya mbere ribereye mu Rwanda akaba ari n’inshuro ya mbere kandi ribereye mu gice cy’Afurika y’Uburasirazuba n’Uburengerazuba kuko u Rwanda ni igihugu cya 4 ribereyemo nyuma y’ Afurika y’Epfo, Misiri na Maroc.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yashimiye abateguye iri rushanwa bagahitamo ku nshuro ya mbere ko ribera mu Karere ka Rubavu akaba yishimira ko muri rusange ryagenze neza.
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yatangaje Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu bijyanye n’ubukerarugendo bushingiye kuri siporo. Yashimiye kandi abitabiriye bose uko bitwaye by’umwihariko abaserukiye u Rwanda anasaba ko bakomeza kwitegura kugira ngo umwaka utaha bazitware neza.

Irushanwa “IRONMAN 70.3 Rwanda 2022” ryateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo mu Rwanda “MINISPORTS” n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo RDB binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, Inyange, RwandAir n’abandi batandukanye.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu 37 birimo, Australia, u Burundi, u Bubiligi, Bangladesh, Bulgaria, Bolivia, Canada,Colombia, Denmark, Misiri, France, u Budage, u Bwongereza , Hong Kong, u Butaliyani, Jamaica, Kenya,Lithuania, Luxembourg, Mexico, Malawi, u Buholandi, New Zealand, Philippines, Poland, Puerto Rico, Palestine, u Burusiya, Singapore, Slovenia, Espagne, Afurika y’Epfo, Uganda, USA, Zambia n’u Rwanda.
Abakinnyi bitwaye neza 45 babonye itike yo kuzitabira shampiyona y’isi “IRONMAN 70.3 World Championship 2023” izabera mu mujyi wa Lafti muri Finland. Aba bakinnyi barimo 5 b’Abanyarwanda ari bo Tuyisenge Samuel, Ishimwe Heritien, Dusabe Claude, Iradukunda Eric na Uwineza Hanani.
Umwaka utaha iri rushanwa “IRONMAN 70.3 Rwanda 2023” rizabera i Rubavu taliki 23 Nyakanga 2023.









