Imanza zari zifite agaciro k’asaga miliyoni 45 Frw zarangiriye mu buhuza
Ubutabera

Imanza zari zifite agaciro k’asaga miliyoni 45 Frw zarangiriye mu buhuza

KAYITARE JEAN PAUL

October 30, 2024

Imanza eshanu zari zifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 45 zarangiriye mu buhuza hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda Mutabazi Harrison, avuga ko mu mwaka w’ubucamanza wasojwe haciwe imanza 2,199.

Muri rusange hari ikibazo cy’ubucucike bw’imanza zaregewe inkiko zitegereje kuburanishwa. Muri zo 70% ni imanza nshinjabyaha.

Mu rwego rwo gutanga ubutabera bwihuse hatangijwe gahunda y’ubuhuza mu nkiko kandi ngo butanga umusaruro ushimishije kuko imanza 2 199 zarangiriye mu buhuza umwaka ushize w’ubucamanza.

Yagize ati: “Umwaka w’ubucamanza twasoje wonyine imanza 2 199 zarangiye mu buhuza kandi zari zifite agaciro katari gato kuko eshanu twabaruye, zari zifite agaciro ka miliyoni zisaga 45 bivuze ko izindi zisigaye zifite agaciro kanini cyane iyo zikomeza mu nkiko kuburanishwa bisanzwe, ntizari kujya munsi y’imyaka itanu.”

Ubuhuza bukoreshwa mu nkiko bureba imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.

Kugeza ubu hashize amezi 26, hatangiye indi gahunda y’ubwumvikane bwo kwemera icyaha hagati y’uwagikoze n’ubushinjacyaha.

Amasezerano akozwe azanwa mu rukiko akemerwa cyangwa ntiyemerwe ku buryo byatumye imanza zisaga 15 000 zirangira muri ubu buryo.

Mutabazi, Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, avuga ko ubu buryo bwagize uruhare mu kugabanya ubucucike bw’imanza ndetse bunagabanya ubucucike mu magorero.

Biturutse ku kwemera icyaha bamwe bagabanyirizwa ibihano abandi bakabisubikirwa.

Ati: “Muri izo manza 15 000, ababuranaga muri zo babarizwaga mu magororero kandi bamwe bahawe ibihano bitoya abandi barasubikirwa ndetse hari n’abasoje ibihano, bivuze ko ubu buryo bufasha cyane kuko uretse ibirarane mu nkiko ahubwo bunafasha kugabanya ubucucike mu magororero.”

Uwimana Beatha wo mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, avuga ko kwiyunga n’uwamukoreye icyaha ntacyo bitwaye kuko kumufungisha nta nyungu irimo uretse kubiba urwango hagati yabo.

Agira ati: “Kwiyunga n’uwagukoreye icyaha ni byiza kuko uretse kuba mukomeza kubana neza n’abana banyu bakura bakundana ariko wamufungishije uba ubibye urwango hagati yanyu bikazakomeza no ku babakomokaho.”

Ubwumvikane bwo kwemera icyaha mu nkiko bumaze gutanga umusaruro ukomeye kuko hari imanza mpanabyaha zirenga 13 000 zagombye kuba ziri mu nkiko ariko zakemuwe ku bwumvikane bw’uregwa n’urega bafashijwe n’umucamanza.

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko izindi manza 3 000 z’imbonezamubano zakemuwe muri ubu buryo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA