Umunyarwenya Ndaruhutse Fally Merci waraye agiye mu mubare w’abahanzi bakoze amateka yo kuzuza ihema rinini ryo muri Camp Kigali, yagaraje amarangamutima adasanzwe nyuma y’igitaramo yateguye cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri atangije Gen z Comedy.
Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 21 Werurwe 2024, kikaba cyaragaragayemo abanyerwenya batandukanye bafite izina rikomeye yaba mu Karere ndetse no mu Rwanda, bari baje kwifatanya na Merci kwizihiza iyo sabukuru.
Mu kiganiro Fally Merci yagiranye n’Imvaho Nshya nyuma y’igitaramo, yagaragaje imbamutima ze, yatewe no kubona yashigikiwe n’abantu benshi, ibintu avuga ko atari yiteze.
Yagize ati: “Njye ndishimye cyane nta bibazo mfite meze neza, urumva ihema rinini ni ubwa mbere nari ndikoreyemo.”
Yongeraho ati: ” Iyi Salle ni nini cyane, nimugoroba numvaga mfite ubwoba, ngiye kugabanya intebe ariko natunguwe no kubona baza bakaba benshi, nabyishimiye byanyeretse ko abantu bakunda urwenya.”
Avuga ko kimwe mu bimushimisha ari uko abanyarwenya babarizwa muri Genz bamaze gukura.
Ati: “Ikintu nishimira ni uko imyaka ibiri ishize igitaramo kidahagaze, inshuro zose cyagombaga kuba cyarabaye, byarashobokaga ko ubushobozi bwari kubura, aho gukorera hakabura ariko Imana yarahabaye.
Ikindi nishimira ni uko Gen z yareze abana benshi hari nabo yabereye impamvu amahirwe yo gusinya amasezerano y’akazi, hari abari kwamamaza abandi bakaba baratangiye gutekereza imishinga yabo, ndimo gukunda ko na bo batangiye gutekereza byagutse ntibategereze Gen z yonyine kandi ni nacyo kintu nshaka.”
Merci avuga ko ukuntu iki gitaramo cyitabiriwe mu buryo bushimishije hari umukoro byamusigiye ukomeye.
Ati: “Uburyo bitabiriye bimpaye umukoro, ntahanye akazi kenshi ko gutegura abanyarwenya tukongera inzenya, ikindi nkongera umubano n’abanyarwenya bo muri Africa y’Iburasirazuba kugira ngo dukomeze dutizanye imbaraga birushaho kugenda neza.”
Uyu munyarwenya yasabye abanyarwenya bakiri bato babarizwa muri Gen z ko ubu ari bwo akazi gatangiye kandi ko bagomba kumwegera bakagirana inama ku buryo barushaho gukora kinyamwuga.
Ati: “Iyo imyaka ibiri ishize bivuze ko umwana wayujuje atangira kugenda.
Nibatekereze byagutse nanjye bampe ibitekerezo kandi dukore neza kuko Abanyarwanda niba batwitabiriye gutya ntitugomba kubatenguha.”
Uyu musore avuga ko nta na rimwe ibi bitaramo birabona abafatanyabikorwa cyangwa abaterankunga, ariko abantu uburyo babyitabira bimuha icyizere cy’uko bazaboneka vuba.
Biteganyijwe ko ibitaramo bya Gen-z Comedy bitazaba muri Mata kubera ibihe byo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, ko ahubwo nka Gen-z Comedy bagira igikorwa cyo gusura urwibutso.