Ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2023/2024 Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahembye abanyeshuri 18 bahigitse abandi mu byiciro bitandukanye.
Bamwe mu babaye aba mbere bavuga ko basazwe n’ibyishimo kuko babonye ko imbaraga batakaje biga zitabaye imfabusa.
Bagaragaza ko byabasabye kwitanga n’imbaraga kugira ngo babashe kubigeraho kuko bakoreye ku ntego.
Igiraneza Gentille ni umwe mu bakobwa batatu baje mu bahize abandi, akaba yigaga muri TSS Save mu ishami ry’indimi n’Uburezi.
Agaragaza ko kugira ngo atsinde ku rwego rw’Igihugu byamusabye gutinyuka no gukorera ku ntego.
Ati: “Ibanga nakoresheje kugira ngo nsinde ni ukugira intego mu buzima ukumva ko ibintu byose bishoboka nyine nashyizemo imbaraga kuko nari mfite intego nakoze ibishoboka kugira ngo nyigereho.”
Nubwo avuga ibi ariko agaragaza ko yagiye acibwa intege nabo yumvaga bavuga ko bidashoboka ko umukobwa aza mu ba mbere ariko ku rundi ruhande bimuha imbaraga zo gukorera ku ntego no kwiga kunyura muri urwo rucantege.
Agira inama abandi gukorera ku ntego by’umwihariko agasaba abakobwa gutinyuka ntibite ku bivugwa ahubwo bagatumbira intego yabo y’ubuzima.
Yagize ati: “Icyo nabwira abandi bakobwa ni ukumva ko ntacyabananira bagatinyuka, kuko ibintu byose birashoboka iyo wihaye intego. Impamvu abakobwa mbona badatsinda neza ni ukwitinya hari n’igihe agera mu kizamini kubera ubwoba ugasanga ibyo yize byose arabyibagiwe, rero igisabwa ni ukwikuramo ubwoba kugira ngo umuntu abashe kubigeraho.”
Mucyo Sammuel, asoreje amashuri ye mu by’ubuhinzi mu ishuri rya STB Busogo mu Karere ka Musanze, avuga ko kuba yaratsinze byamusabye gukunda kwiga cyane no gukorana n’abandi.
Yagize ati: “Ntabwo ari ibintu byizana bisaba kwiga ukanafatanya na bagenzi bawe kuko ntiwagera ku kintu wenyine bisaba ko ukorana n’abandi. Kwiga cyane mvuga ntibisaba kurara amajoro wiga kuko ushobora no gukora ibyo ntihagire icyo umenya ahubwo bisaba kugira umwete no guhozaho, ari ibintu bikurimo atari ibintu ukora wikiza kugira ngo usoze.”
Agaragaza ko mu gihe ikintu ugishyizeho umwete bigenda neza kandi ugatsinda.
Mukashema Clementine ni umubyeyi wa Mucyo Samuel batuye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Bumbogo avuga ko yishimira intsinzi y’umuhungu we cyane ko kubyizera byabanje kumugora kugeza abyiboneye n’amaso ye cyane ko batiyumvishaga ko bishoboka kuba yaje mu ba mbere.
Ati: “Byadutunguye cyane kuba yaje ari uwa mbere mu gihugu byaturenze nta nubwo twigeze tubyakira twabyemeye tugeze ahangaha kuko twumvaga ko bashobora kuba ari nk’abatubuzi baduhamagaye.”
Yagaragaje ko icyihariye bakoze cyamufashije ari ukwishyurira amafaranga y’ishuri ku gihe no gukomeza bamuha uburere mu bihe by’ibiruhuko.
Abana bose batsinze neza kurusha abandi uko ari 18 bahembwe mudasobwa, ndetse bemerwa na buruse yo kwiga muri kaminuza y’u Rwanda cyangwa Rwanda Polytechnic.
Abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bari 91,713 hakaba harakoze 91,298.
Irabizi Eric
November 16, 2024 at 12:38 pmMurakoze twishimiye insinzi yanyu cyane, koko gutsinda ntibisaba kubyuka amajoro cyane ahubwo nukubishyiraho umwete ukamenya icyakujyanye kwiga murakoze mukomereze aho.