Uruganda rw’ibyuma rugiye gutangira kubakwa mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Musanze, rukaba rwitezweho kuzaba rwuzuye mu mwaka utaha rutwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 27 ni ukuvuga miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika.
Urwo ruganda ruzajya rukora ferabeto za tibe, ibizingo bivamo amabati n’ibindi byuma by’ubwubatsi, mu bikoresho fatizo birimo n’ibiboneka mu Rwanda.
Ku wa Kane tariki ya 07 Ugushyingo ubwo hashyirwaga ibuye ry’ifatizo ahabera inama, abaturage bo mu Karere ka Musanze bashimishijwe no kumva ko uru ruganda rwiteguye guha imirimo abasaga 1000, bakaba basanda bazaba biganje mu bazabona kuri ayo mahirwe aje kurwanya ubushomeri.
Uru ruganda rugiye kubakwa n’Ikigo A1Iron& Steel Rwanda Limeted cy’Abahinde.Hari bamwe mu batangiye kubona imirimo mu iyubakwa ryarwo, ari na bo bateganya kugera kuri byinshi babikesha kuhabona akazi.
Nshimiyimana Hodali yagize ati: “Uru ruganda ruje kugabanya umubare w’abashomeri iwacu, urubyiruko rumwe rwirirwaga rukina urusimbi, urabona ko abenshi baje gukoramo hano. Rwose abakozi 1000 na bo benshi bazaba bakomoka muri aka karere kacu ni ishema n’igisubizo mu iterambere.”
Nshimiyimana akomeza avuga ko uru ruganda ruje iwabo ari iterambere kandi ko ruje kugabanya ingendo n’ibiciro by’ibikoresho byo mu bwubatsi.
Yagize ati: “Kuba uru ruganda ruje muri kano gace k’iwacu ni igikorwa cy’iterambere, ntituzongera gukora ingendo tujya kurangura za ferabeto i Kigali, urumva ko n’ibiciro bizamanuka kuko baduhendaga bashingiye ku kiranguzo n’ingendo ziba zakozwe, tugiye gufungura amaduka ducuruze ibyuma.”
Yakomeje avuga ko n’amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda agiye kongera agaciro akurwamo ibikoresho by’Abanyarwanda aho gukomeza kujyanwa hanze akagaruka mu bikoresho bihenze Abanyarwanda.
Bunani Jean Baptiste we avuga ko kuba kiriya cyanya gikomeje kwitabirirwa n’abashoramari ari inyungu ku baturage bafite ibikorwa remezo hafi yacyo.
Yagize ati: “Ubu uru ruganda ruzakoresha abasaga 1000, abo bose bazakenera kurya no kunywa bazakenera kuryama. Ubu rero inzu zacu zigiye kugira agaciro ndetse n’abapangayi dukomeze kwiteza imbere. Natwe kandi ubu tugiye kujya tubona abantu benshi baje ino kurangura ibyuma, ibi na byo bituma Akarere kacu karushaho kumenyekana.”
Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda Mridu Pawan Das, avuga ko gushora imari mu Rwanda ari ibintu by’agaciro cyane ashingiye ku mutekano n’umubano ibihugu bifitanye.
Yagize ati: “Ibihigu byacu bisanganywe umubano mwiza, kandi umaze igihe. Ibi rero ni byo bituma gushora imari hano ku ruganda rukora ibyuma n’inyungu ku bihugu byacu n’abaturage bacu, kandi uru ruganda ruzagira inyungo no muri Afurika y’Iburasirazuba kuko bazaza gufata ibikoresho hano.”
Yaboneyeho no gushimira Pererezida wa Repubulika Paul Kagame ku miyoborerere myiza arangaje imbere ishyigikira ikanorohereza ishoramari mu buryo bwose bushoboka.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’inganda (MINICOM) Antoine Kajangwe, avuga kuba hagiye kubakwa uruganda hifashishijwe amabuye y’agaciro ari igikorwa cy’ingenzi.
Yagize ati: “Uruganda ruzakora ibyuma rwifashishije ubutare, kuri twe nka Minisiteri ishinzwe Inganda dusanga iyi ari intambwe ikomeye ikora ibikomoka mu Rwanda. Nk’ubutare babwongerera agaciro ruzatuma tugabanya ibikoresho by’ibyuma dutumiza hanze, bizongera ubushobozi ku byo twohereza hanze uruganda.”
Yavuze ko uru ruganda ruzuzura rwubatswe kuri hegitari 21. Akomeza agira ati: “Uru ruganda ruzakorana n’abafite ibirombe bicukurwamo ubutare nko mu Karere ka Burera n’ahandi, kandi dushobora no kuyatumiza hanze mu bindi bihugu duturanye.”
Muri gahunda y’Igihugu y’imyaka 5 (NST1), hakenewe ko u Rwanda rwongera ibikomoka ku nganda mu bukungu nibura 10% buri mwaka, ibyo bikaba bikenewe ko ngo hongerwa inganda n’ubushobozi bwazo.
Nanone kandi muri iyo gahunda yitezwe kugeza mu 2024, hatangajwe ko ibyoherezwa mu mahanga bizikuba kabiri bikava kuri miliyari 3,5 z’amadolari y’Amerika (3,5$) bigere kuri miliyari 7,3 z’amadolari y’Amerika (7,3$).
Inganda ni wo musingi wo kugera kuri iyo ntego cyane ko Guverinoma y’u Rwanda yiteguye ko ishoramari mu gihugu rigomba kuva kuri miliyari 2,2 bikagera kuri miliyari 4.6 z’amadorali y’Amerika mu myaka itanu iri imbere.