Imbamutima z’umunyarwenya Doctall ku Rwanda rwakiriye UCI
Amakuru

Imbamutima z’umunyarwenya Doctall ku Rwanda rwakiriye UCI

MUTETERAZINA SHIFAH

September 22, 2025

“Mu Rwanda twandika amateka!…”, ayo magambo yavuzwe n’umunyarwenya wo muri Nigeria wihebeye u Rwanda Doctall Kingsley wiyita Ntakirutimana, asaba abamukurikira kwishimana na we kuko Igihugu cye cyanditse andi mateka. 

 Yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare ibereye bwa mbere ku mugabane w’Afurika, by’umwihariko mu Rwanda igihugu akunze kwiyitirira avuga ko ari Umunyarwanda. 

Uyu munyarwenya wigaruriye imitima y’Abanyarwanda wanahisemo kwiyita Ntakirutimana, yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cyabaye ku wa 20 Nyakanga 2025.

Mu mashusho y’urwenya yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze  yamugaragaje afite igare rya siporo avuga ko Abanyarwanda bagenzi be bakwiye kumufasha kwishimira iyo ntambwe.

Yagize ati: “Banyarwanda bagenzi banjye mwishimane nanjye, Imana yabikoze. Birangiye mbaye umwe mu bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI), ku nshuro ya mbere UCI ibereye ku mugabane wa Afurika. Tekereza Igihugu cyaryakiriye! Ni Rwanda.”

Akomeza agaruka ku bihugu bimwe na bimwe biherereye muri Afurika avuga ko bihugiye mu bintu bitandukanye bisenya ubukungu birimo ruswa.

Yagize ati: “Mu gihe abanya Kenya bahugiye mu kugaruza imodoka zibwe muri Uganda, Nigeria bose bahugiye mu kurya umuceri wa Jellof, u Rwanda rwo rurahuze mu kwandika amateka ku mugabane wa Afurika yose. Ubu nanjye ndi muri UCI, mundebere ikarita yanjye nagiye i Kigali, Rwanda ntewe ishema nawe.”

Uyu munyarwenya yashyizemo amajwi y’umwe mu baperezida ba kimwe mu bihugu yagarutseho wigeze kumvikana avuga ko ruswa iba ikibazo gusa igihe abayigaragayemo batafatanyije na we naho mu gihe ari kumwe na bo asobanura ibyayo.

Uretse ibi yakoze, urukundo Doctall akunda u Rwanda rukunze kugaragarira ku buryo akurikiranira hafi ibikorwa bihabera, ndetse ibyinshi muri byo akabikoraho amashusho abivugaho dore ko yari aherutse kugaragaza ko yifatanyije n’abakunzi n’abanyamuryango b’umuhanzikazi Gogo uherutse kwitaba Imana.

Doctall Kingsley yamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho y’urwenya aherekezwa n’ijambo “This Life No Balance”; yataramiye bwa mbere i Kigali mu gitaramo “The Upcoming Diaspora” cyabereye muri Camp Kigali ku wa 29 Ukwakira 2023.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA