Imbamutima z’umunyeshuri ufite ubumuga wahigitse abandi mu bizamini bya Leta
Uburezi

Imbamutima z’umunyeshuri ufite ubumuga wahigitse abandi mu bizamini bya Leta

KAMALIZA AGNES

August 27, 2024

Niyonzima Jean De Dieu ni umunyeshuri ufite ubumuga bwo kutabona wigaga mu kiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu ishuri ryitwa ‘Edicational Institute for Blind Children’ Kibeho, giherereye mu Karere ka Nyaruguru akaba yaje bana bahize abandi mu kizamini cya Leta cyakozwe mu mwaka w’amashuri 2023/2024.

Avuga ko ashimishijwe cyane no kuba yaje mu bana batsinze neza mu gihugu, kandi ko kugira ubumuga bitabuza umwana guhigika abandi bityo bikiwiye guha imbaraga zo gukora cyane abandi bafite ubumuga.

Niyonzima yabwiye Imvaho Nshya ko gutsinda neza abikesha umuhate yashyize mu kwiga ndetse n’ababyeyi be bamufashije ntibamutererane.

Ati: “Kugira ngo mbigereho nabanje kwiha ingengabihe y’uburyo nigamo amasomo yange ndetse muri wikendi nkakora imyitozo, nkanasubiramo amasomo yose. Rero icyabinshoboje ni umwete nashyize  mu kwiga ndetse n’ababyeyi bamfashije.”

Niyitegeka Jean Paul, mukuru wa Niyonzima Jean De Dieu, avuga ko bamenye ko afite ubumuga bwo kutabona agize imyaka itatu batangira bamuvuza nyuma baza kumufasha bamushyira mu mashuri y’abafite ubumuga.

Yasabye ababyeyi kwirinda gutererana abana bitewe n’ubumuga bafite.

Ati: “Si byiza ko ababyeyi baha abana bafite ubumuga akato kuko umwana wese wavutse ashobora kugira icyo yakwigezaho, umubyeyi asabwa gusa gukurikirana umwana atitaye ku kibazo yavukanye.”

Uko abanyeshuri bakurikiranye mu gutsinda bo mu mashuri abanza

Umwana wabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu mu mashuri abanza yitwa Igiraneza Lucky Fabrice akaba yigaga kuri Pioneer School, Igeno Alliance Pacifique wigaga ku Itetero Academy yabaye uwa kabiri, uwa gatatu ni Kirezi Remezo Benitha wo kuri Ecole Autonome de Butare, Senga Nshuti Davy wigaga Kigali Parents aba uwa kane  akurikirwa na Kazubwenge Mahirwe Vanessa wigaga kuri Ep Espoir De l’Avenir.

Igiraneza Lucky Fabrice wabaye uwa mbere yagize ati: “Ndishimye cyane kuko nize mparanira kuzaza muri batanu bambere mu gihugu  none nabigezeho!”

Uko abanyeshuri bakurikiranye mu gutsinda bo mu  cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye

Umwana wabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu ni Telimbere Ineza Alia Stevine wigaga Lycee Notre Dame De Citeaux, uwa kabiri yabaye Tuyisenge Denys Prince wigaga ku ishuri rya Hope Haven, uwa gatatu aba Twarimitswe Aaron wigaga ES Kanombe /EFOTEC  naho uwa kane aba Abeza Happiness Mary Reply wigaga Fawe Girls School.

Ni mu gihe uwa gatanu yabaye Niyonzima Jean De Dieu wigaga Education Institute for Blind Children Kibeho.

Telimbere Ineza Alia na we ati: “Kuba mbaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu ndi umukobwa bivuze ko haba umukobwa cyangwa umuhungu twese twatsinda tutiyaye kubo turi bo. Ndishimye cyane kuko umuhate wange ntiwapfuye ubusa.”

Igiraneza Lucky Fabrice wabaye uwa mbere hamwe n’abamuherekeje

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA