Abasore n’inkumi bavukiye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bagakurira mu ngengabitekerezo ya Jenoside, inzangano n’amacakubiri, bishimira ko kugera mu Rwanda byabahinduriye icyerekezo cy’imibereho, aho baje bisanga ndetse bagasanga urungano rwabo rwarabasize mu cyerekezo cy’ubuzima bufite intego.
Uru rubyiruko rwiganjemo urwahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, ruvuga ko rukigera mu Rwanda rwasanze itandukaniro rikomeye hagati yarwo n’urubyiruko rwavukiye kandi rugakurira mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bamwe muri abo baherutse gutahuka nyuma yo gushyira intwaro hasi bagahabwa amasomo y’Uburere mboneragihugu mu cyiciro cya 75, bavuga ko bakiri mu mashyamba batozwaga kandi bakigishwa ingengabitekerezo zirimo iya Jenoside n’ivangura ry’amoko, ubwicanyi n’ubusahuzi, ku buryo ubuzima babagamo bwari bushingiye ku bwoba, urwango n’amakimbirane.
Dushime Jean Claude w’imyaka 23, ni umwe mu batahutse, akaba yari amaze imyaka 9 mu barwanyi ba FDLR.
Yagize ati: “Navukiye mu mashyamba, nkiri umwana muto nakuze numva amasasu, mbona urupfu nk’ikintu gisanzwe. Twigishwaga ko Umunyarwanda mugenzi wacu ari umwanzi, cyane cyane abo bita Abatutsi. Ariko ngeze mu Rwanda nasanze urubyiruko rungana nanjye rufite indangagaciro, rufite icyerekezo, rwigishijwe gukunda Igihugu n’abandi bantu. Byarantunguye kandi bimpindura mu mitekerereze.”
Munyaneza Eric na we avuga ko urubyiruko basanze mu Rwanda rwababereye urugero rwiza: “Twahuye n’urubyiruko rutavangura, rutwigisha kubana n’abandi no kubaha ubuzima. Batweretse ko kuba Umunyarwanda bisobanuye gukorera hamwe, atari ukurwana, cyangwa se undi mwiryane.”
Nyuma yo gutahuka, abo basore n’inkumi bavuga ko u Rwanda rwabafashe nk’abandi Banyarwanda bose, rubaha amahirwe angana n’abandi. Bamwe bahawe imirimo, aho hari abakora akazi k’irondo ry’umwuga bakagakorana n’urubyiruko basanze mu Rwanda, bakuzuzanya nta vangura iryo ari ryo ryose, bahembwa umushahara umwe bitewe n’akazi bakora, atari aho bakomoka.
Bavuga ko ubu babayeho neza, bafite ubufasha n’uburenganzira bungana n’ubw’abandi Banyarwanda, bakabona ko Igihugu kibafata nk’abana bacyo kitabarebeye ku mateka mabi banyuzemo.
Ku rundi ruhande, Uwase Aline umwe mu rubyiruko rwavukiye kandi rugakurira mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko bafata neza bagenzi babo batahutse.
Yagize ati: “Twabakiriye nk’abavandimwe. Tubigisha uko babana n’abantu, uko bakunda Igihugu, kandi tukabereka ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo nkingi y’iterambere. Iyo turi kumwe mu kazi cyangwa mu buzima busanzwe, nta tandukaniro tubona.”
Perezidante wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC) Nyirahabineza Valerie, ashimangira ko gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo ari igikorwa cy’ubumuntu n’ubwiyunge.
Ubwo harebwaga ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo abagera ku 143 bahuguwe bize, imikoreshereze y’inkunga bahawe n’uko bisanze mu miryango yabo nyuma y’amezi atatu basezerewe, yasabye urubyiruko rwatahutse gukomeza kwitandukanya burundu n’ikibi, gukoresha amahirwe Igihugu kibaha no kuba intangarugero mu kubaka amahoro.
Yagize ati: “Urubyiruko rwatahutse turusaba gukomeza kwiyubaka, gukunda u Rwanda no kurangwa n’indangagaciro nziza. Naho urubyiruko rwavukiye mu miyoborere myiza, turusaba gukomeza kwakira bagenzi babo, kubabera urugero no kubigisha ko ubumwe ari bwo shingiro ry’iterambere n’ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Nyirahabineza yongeraho ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira buri wese wiyemeje kwitandukanya n’ikibi, rugaharanira ko Abanyarwanda bose, aho baturutse hose, babana mu mahoro, ubusabane n’iterambere rirambye.
