Imbere y’Urukiko Fatakumavuta yavuze ko atiteguye kuburana
Amakuru

Imbere y’Urukiko Fatakumavuta yavuze ko atiteguye kuburana

KAMALIZA AGNES

October 31, 2024

Ubwo yari imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka ‘Fatakumavuta’ yavuze ko atiteguye kuburana kuko batabonye dosiye ngo bihuze n’urubanza.

Umwunganizi we mu mategeko nawe yavuze ko batiteguye kuburana cyane ko batabonye dosiye ngo bihuze n’urubanza, basaba ko urubanza rwasubikwa bakiga dosiye bakazagaruka ku wa Mbere w’icyumweru gitaha biteguye kuburana, cyane ko ibyaha umukiliya we ashinjwa byagiye bihinduka.

Ubushinjacyaha bwavuze ko izo zitaba impamvu zifatika zatuma Sengabo yanga kuburana ko ahubwo bakwihuza na dosiye bakaburana nyuma y’abandi.

Nyuma yo kumva impande zombi Urukiko rwanzuye ko urubanza rwa Fatakumavuta ruzasubukurwa ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Mu byaha Sengabo Jean Bosco ashinjwa harimo kunywa urumogi rurengeje ibipimo, ndetse ko iki cyaha cyahise cyiyongera ku bindi yari akurikiranyweho birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu, kubuza abantu amahwemo no gutukana mu ruhame.

Fatakumavuta yafunzwe tariki 18 Ukwakira 2024 nyuma yuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha buvuze ko bwamwihanangirije inshuro nyinshi ndetse agirwa inama ariko agahitamo kwinangira.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA