Imbutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe
Imibereho

Imbutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe

MUTETERAZINA SHIFAH

November 7, 2026

Abanditsi batandukanye bari mu begukanye ibihembo nk’abanditsi beza bavuga ko kuba ibitabo byabo byahembwa ndetse bigahemberwa mu Rwanda bifite igisobanuro kinini ku gaciro gahabwa umwuga w’ubwanditsi.

Ni bimwe mu byo bagarutseho mu ijoro ry’itariki 06 Ugushyingo 2026, mu birori byo guhemba abanditsi bitegurwa na Radiate Rwanda, bigamije guha agaciro imvune z’abanditsi.

Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu akaba n’impuguke mu kwandika amateka avuga ko guhembwa nk’abanditsi bibagaragariza agaciro ubwanditsi buhabwa n’Igihigu.

Yagize ati:” Guhembwa ni ikimenyetso kigaragaza ko mu bintu Igihugu cyitayeho n’ubwanditsi burimo. U Rwanda ruvuye habi imyaka 32 ntabwo ari myinshi, ariko bigaragaza ko umujyo wo kwiyubaka kw’Igihugu ugeze mu nzego zose.”

Tete Lupa ufite igitabo cyahembwe avuga ko yishimiye kuba igitabo cye cyahembewe iwabo mu Rwanda.

Yagize ati:” Biranejeje cyane, si nejejwe gusa nk’uko mpawe iki gihembo nishimiye ko ngiherewe mu Rwanda iwacu. Iyo mba ngiherewe mu Budage nari kugira ngo ni uko ari akazi nakoze gusa ariko ibi binyeretse ko inkuru duhuriyeho Abanyarwanda bazikunda kandi bazisoma.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Bridge Vision ifite Radiate Rwanda isanzwe itegura ibyo bihembo Tuyishime Françoise avuga ko ibyo bihembo babitegura bagamije guha agaciro imvune z’abanditsi.

Ati: “Dusanzwe dufite inzu imurika ibitabo ariko dutegura n’iki gikorwa mu rwego rwo guha agaciro abanditsi bacu b’Abanyarwanda. Tubikora kugira ngo tubashimire kuko ibitabo biba byahembwe ni ibiba byaragiriye sosiyete akamaro.”

Abategura icyo gikorwa bavuga ko cyari kibaye ku nshuro ya gatatu kandi bishimira ko aho bigeze abantu bamaze gusobanukirwa agaciro nk’abanditsi n’imvune ziba mu kazi bakora dore ko kuri ubu bamaze gusobanukirwa agaciro ko kugura igitabo.

Umwanditsi Nsanzabera avuga ko igihembo cyamweretse agaciro ubwanditsi buhabwa
Tuyishimire Françoise avuga ko bategura ibyo bihembo hagamijwe guha agaciro abanditsi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA